Karongi: Kuba batagishobora kureba televiziyo bibadindiza mu iterambere

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kibuye mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi bavuga ko nyuma y’aho televiziyo iviriye mu buryo bwari busanzweho bwa analogue ikajya mu ikoranabuhanga rishya rya digital batagishobora kureba televiziyo kandi nyamara baraguze akuma kagombye kubafasha kuyireba (decoder).

Kanyamugenga Daniel umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Maryohe, Akagari ka Kiniha ho mu Murenge wa Bwishura avuga ko kuba batareba televiziyo bakeka ko ari ikibazo cya antene kuko mbere ngo barebaga televiziyo y’u Rwanda (TVR) ubu bakaba badashobora kureba televiziyo iyo ari yo yose.

Agira ati “Twabanje gutekereza ko ari ikibazo cya decoder ariko aho tuyiguriye byaranze tunagura ifatabuguzi ariko ntacyo dushobora kubona”.

Uyu muturage uvuga ko bari baguze decoder za Télé 10 bikaba iby’ubusa, akavuga ko bibadinziza mu iterambera ryabo rya buri munsi.

Ati “Biratudindiza mu bintu byinshi. Ntabwo dukurikirana amakuru kandi tuba twifuza kuyakurikira”.

Akomeza avuga ko hari na gahunda za Leta bagombye gukurikiranira kuri televiziyo ariko kubera icyo kibazo bakaba batazimenya.

Bamwe mu batuye umujyi wa Kibuye baratabaza ngo bashobore kubona Televiziyo.
Bamwe mu batuye umujyi wa Kibuye baratabaza ngo bashobore kubona Televiziyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi ko na bo ngo barimo kugikurikirana. Avuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu midugudu ikikije umujyi wa Kibuye nk’uwa Maryohe mu Kagari ka Kiniha, ndetse na Gisayo mu Kagari ka Gasura.

Agira ati “Iki ni kimwe mu bibazo by’ingutu dufite kuko niba turimo guharanira iterambere ry’umujyi ni ngombwa ko n’izo serivisi z’ibanze zirimo no kubona amakuru umunsi ku munsi ziboneka.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura avuga ko bakeka ko byaba bituruka kuri antene zifite ingufu nkeya ariko akavuga ko barimo kugerageza kuvugana n’inzego zibishinzwe ngo abaturage bafite ibyangombwa byose na bo bashobore kureba televiziyo.

Umukozi ukuriye ishami rya tekiniki muri mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) Nkurunziza Innocent, atangaza ko atari mu Mujyi wa Kibuye gusa iki kibazo kiri ariko ko bashyizeho itsinda ryo kureba aho teliviziyo zitagaragara n’icyakorwa kugira ngo abaturage bashobore kureba televiziyo.

Nkurunziza avuga ko mu bice bitagaragaramo amashusho ya televiziyo harimo tumwe mu duce twa Karongi, mu bibaya by’Akagera, Rusizi ku mipaka ndetse no mu tundi duce tw’imibande.

Nkurunziza ariko agira inama abo baturage badashobora gukurikira televiziyo kubera impinduka zo kuva muri analogue bajya muri digital kugura antennes zifite ingufu kuko rimwe na rimwe ngo iki kibazo gishobora guturuka kuri antene zifite ingufu nkeya.

Akomeza avuga ko ikindi gishobora kubafasha ari uguhindura umurongo bafatiragaho televiziyo bagashyira ahandi kuko ngo byabafasha gufatira televiziyo ku yindi minara aho gutegereza gufatira ku munara uri mu gace batuyemo gusa.

Agira ati “Baba bagerageza ubwo buryo mu gihe bategereje ko ikibazo cyakemuka ku buryo burambye”.

Imwe mu mirongo bashobora kugerageza gufatiraho harimo kuri MHz 578 Karongi, Rubona kuri Mhz 530, Kalisimbi kuri MGHz 802. Mu gihe bagerageza antene ifite ingufu bikanga no kuri iyi mirongo ntibishoboke ngo nibwo bavuga ko bafite ikibazo koko. Cyakora ariko n’iryo tsinda rya RBA ngo rikomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo bagishakire umuti ku buryo burambye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababishoboye nabagira inama yo gukoresha za antene Palabolique, niyo idapfa kubura amashusho uko yishakiye.
Kandi mujye mureka ibintu bya technique bisobanurwe na ba nyirabyo.

ks yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka