Ingabo za USA zigiye kujya zikoresha Robots mu ntambara

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zirateganya ko mu gihe kitarenze imyaka 5 zizajya zifashisha imashini zikora nk’abantu (Robots) mu bintu bitandukanye harimo gutwara ibintu no kurwana ku rugamba.

Igisirikare cya Amerika kirashaka kwifashisha Robots kuko ngo ashobora gutanga umusaruro mwiza ugereranyije n’abantu mu gihe imikorera y’izo robo ngo yaba igoye kuyigenzura ku ruhande rwaba ruhanganye nazo.

Tariki 7-10 Ukwakira 2013, amasosiyete ashobora gukora ama robo harimo ayitwa HDT Robotics, iRobot, Northrop Grumman na QinetiQ) yarushanyijwe kwerekana uko ayo ma robo yabo akora ngo hazarebwe iyabasha kuyakora neza kurusha izindi.

Ama robo ashobora kuzifashishwa mu ntambara.
Ama robo ashobora kuzifashishwa mu ntambara.

Iryo gerageza ryabereye mu nkigo cya gisirikare cyo muri Leta ya Geworugiya. Imashini yikoresha yakozwe na sosiyete yitwa Northrop Grumman ifite ubushobozi bwo gukingira abasirikare barwanira ku butaka mugihe bari ku rugamba.

Iyo mashini ipima toni 1,5 IFITE imbunda yo mu bwoko bwa mitarayezi M240 ( mitrailleuse M240) n’imbunda itera amasasu manini (lance-grenades MK19).

Izo robo ngo ziZaba zizafasha mu gukingira abasirikare mu rwego rwo kugabanya umubare w’abagwa ku rugamba, ariko nazo ubwazo zikaba zifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka