Ikigo Terrafugia kigiye gusohora imodoka ifite ubushobozi bwo kuguruka nk’indege

Ikigo Terrafugia cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kirateganya gushyira ku isoko imodoka yitwa Terrafugia TF-X izaba inafite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere nk’indege ikanagaruka ku butaka nta kibazo igize.

Iyo modoka izajya ku isoko hagati y’imyaka 8 na 12izaba ifite imyanya ine n’amababa nk’ay’indege, ariko ikaba ishobora kuyahisha igihe igenda ku butaka nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa Terrafugia.

Ikigo Terrafugia ngo kizaha iyo modoka moteri zitandukanye zirimo izajya ikoreshwa na lisansi ikazajya ituma iyo modoka igendesha amapine ku butaka, ariko ikanatanga ingufu z’amashanyarazi muri batiri (batteries) zizajya zigaburira moteri z’amashanyarazi zizajya zikora igihe iyo modoka iri kuguruka.

Mu muhanda izaba igaragara nk'imodoka isanzwe.
Mu muhanda izaba igaragara nk’imodoka isanzwe.

Kugira ngo iyo modoka ibashe kuguruka ntibizasaba kuba iri ku kibuga cy’indege kinini nk’icyo indege zisanzwe zikenera kugira ngo zibashe kuguruka. Ahantu hafite umurambararo wa metero 30 gusa ngo hazaba hahagije kugira ngo Terrafugia TF-X ibashe kuguruka.

Iyo modoka mu gihe iri kugenda mu kirere izajya ibasha kuguruka ibirometero 800, uburyo izaba ikozemo buzaba butegeka uyitwaye guhitamo ahantu hatandukanye ashobora kuyimanurira ku butaka (zones d’atterrissage) mbere y’uko ayigurutsa.

Imodoka Terrafugia TF-X mu kirere.
Imodoka Terrafugia TF-X mu kirere.

Azaba anasabwa kugenzura buri kanya niba iyo modoka ifite ubushobozi bwo kugera aho yateganyije kuyimanurira ku butaka bitewe n’uko ikirere kimeze cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma habaho impanuka yo mu kirere.

Biteganyijwe ko Terrafugia TF-X izaba yubakitse ku buryo mu gihe bigaragaye ko hari ingorane mu kuyimanura hasi yamanurwa ku butaka hifashishijwe ikoranabuhanga izaba ikoranye rituma imanurwa ku butaka nk’uko abamanukira mu mitaka babigenza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi modoka izaba igura angahe?

rukundo yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka