IRST yakoze amakara abika umuriro igihe kinini

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) gikorera mu Karere ka Huye cyabashije gukora ubushakashatsi ku makara akoze mu bisigazwa by’ibihingwa. Ayo makara ntagira umwotsi kandi abika umuriro igihe kinini.

Gasamagera Vincent akuriye ibijyanye n’ubu bushakashatsi. Yadutangarije ko kuba mu gukora aya makara bashyiramo n’ibumba, bituma mu kuyacana amara umwanya munini ku mbabura batarongeramo andi.

Iyo ibishishwa bimaze kuma barabitwika mbere yo kubikoramo amakara.
Iyo ibishishwa bimaze kuma barabitwika mbere yo kubikoramo amakara.

Uwiragiye Elisabeth, umwe mu bakozi bakora muri serivisi y’ibijyanye n’ingufu muri IRST, yemeza ko aya makara amara umwanya uyagereranyije n’akoze mu biti. Yagize ati “Njye aya makara narayatekesheje. Ibiro bibiri byayo biteka ikilo cy’ibishyimbo kigashya ndetse umuntu akanatekaho n’umuceri, yaba afite n’ibiryo ashyushya akabishyushya, nta yandi makara yongereyeho”.

Bavanga ifu y'ibishishwa n'ibumba bakabinyuza mu mashini barangiza bakabyanika.
Bavanga ifu y’ibishishwa n’ibumba bakabinyuza mu mashini barangiza bakabyanika.

Uwiragiye avuga ko iyo akoresheje amakara ava mu biti ahisha ikilo cy’ibishyimbo yongereyeho amakara inshuro eshatu. Aya makara kandi agira igishirira gitukura kandi gifite umuriro mwinshi. Uwiragiye yabivuze muri aya magambo “igishirira cy’aya makara kikokeje sinzi ko wakira igisebe”.

Nubwo aya makara ataraba menshi ngo agezwe ku isoko, hari ayakoreweho ubushakashatsi agurishwa. Agafuka k’ibiro 50 kagura amafaranga 3000.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ndashimiye mugisha kubuhinga bwiwe ndamwifuriza gutera imbere nkamusaba ko yoza kuvyigisha niwacu iburundi uroranirwe

ntahondagiriye ignace yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

ndashimiye mugisha kubuhanga bwiwe nashaka ko yoza akabwigishaiwacu iburundi

yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ubu bushakashatsi ni bwiza, ariko se ko numva hakoreshwamo n’ imashini, ni gute buri wese yabasha kubona aya makara cyane cyane abakene?

(Ni gute byakorwa mu buryo buhendukiye buri wese)?

Callixte MANIRARORA yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ni byiza iby’ubu bushakashatsi.Turasaba abakozi ba IRST kutubwira ingaruka aya makara ashobora kugira. Ese nta myuka ihumanya ikirere yohereza? Ese ntiyanduza amasafuriya.

Murakoze.

mugisha yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ni byiza iby’ubu bushakashatsi.Turasaba abakozi ba IRST kutubwira ingaruka aya makara ashobora kugira. Ese nta myuka ihumanya ikirere yohereza? Ese ntiyanduza amasafuriya.

Murakoze.

mugisha yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka