IPRC-Kicukiro yegukanye irushanwa ryo gukoresha amarobo (robots)

Abanyeshuri baturutse mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’Ubumenyi ngiro rya IPRC-Kicukiro niyo bahize abandi banyeshuri biga mu bigo by’amashuri makuru na za Kaminuza zigisha imyuga n’ikoranabuhanga mu kugaragara ubuhanga mu gukoresha amarobo (programming).

Iri rusanwa ryari ribaye ku nshuro ya kane mu Rwanda, ryateguwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gusakaza Ubumenyi ngiro (WDA), Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Umubano (JICA) n’Ishuri rikuru rya Tumba College of Technology (TTC), ryari rigamije guha ubushobozi abanyeshuri biga mu ikoranabuhanha kwerekana ibyo bazi.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa cyabaye tariki 28/03/2013 batangarije Kigali Today ko bishimiye kuba bashobora kerekana ubushobozi bwabo mu myuga n’ikoranabuhanga. Batangaza ko bizeye ko mu minsi iza u Rwanda rushobora kuba rukomeye mu nganda zikoresha amarobo.

Babanzaga kuzitegura ku buryo bazitereka hasi zigakurikiza imirongo baziciriye.
Babanzaga kuzitegura ku buryo bazitereka hasi zigakurikiza imirongo baziciriye.

Iterambere ry’amarobo mu bihugu by’i Burayi na Amerika ni bimwe byatumye inganda zitera imbere, kuko ayo marobo ariyo afasha byinshi mu bikoresho kwikoresha nta muntu uhari.

Umuyobozi wa JICA yatangaje ko iyi gahunda igamije guhindura ubumenyi mu ngiro kugira ngo hakomeze gutezwa imbere uburezi buganisha ku ikoranabuhanga.

Ibigo byitabiriye iri rushanwa harimo IPRC-Kicukiro, IPRC-South, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na KIST.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

congs and keep up guys!!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ntago kaminuza nkuru y’U Rwanda yagiye muri ayo marushanwa but congratulation ku batsinze!

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

nonese ko hari ibigo byitabiriye ririya rushanwa mutadutangarije cg byabaye no classe kandi ntabwo bavuga TTC ni TCT

KWIBUKA yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Aya marushanwa ni ingenzi cyane kuko iyo habayeho kurushanwa nibwo havuka umuco wo guhanga udushya tugirira abaturage na ba ny’urudushya akamaro.

musayidizi yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka