Hakozwe porogaramu ifasha abantu kuyoboza mu gihugu hose bifashishije telefone

Hamaze gukorwa uburyo (application) buzajya bufasha abantu kuyoboza no kumenya amakuru ku byo bakeneye, bifashishije telefoni zigendanwa, mbere y’uko bafata urugendo bava aho batuye.

Iyi application, izajya iha umuntu amakuru ayisabye ku kigo runaka cya Leta cyangwa se icy’abikorera (NGO) inamurangire aho ibiro biherereye, ku buryo aturuka mu rugo afite amakuru yizewe; nk’uko bitangazwa na kompanyi GO Ltd iri kuyitunganya.

Iyi porogaramu iri mu igeragezwa rya nyuma, izashyirwa ku isoko nyuma yo gukusanya amakuru yose ku bigo bya Leta, ibyigenga n’abandi bantu bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo; nk’uko Alexis Manishimwe ushinzwe kumenyekanisha ubu buryo abitangaza.

Yagize ati: “Tugiye gutangira ibiganiro n’ibigo byinshi byo mu gihugu, haba ibyikorera n’ibyigenga ndetse n’undi muntu waba ufite ibikorwa ashaka kumenyekanisha nka Resitora cyangwa Bar, kuko muri iki gihe abantu bifuza gukora ingendi bazi aho bajya ndetse bazi n’icyo bashaka ko gihari.

Ubu buryo rero byose burabikora kuko bukora nk’ikarita ya Google ariko ikoresheje telefoni. Ikindi ni uko umuntu azajya ahabwa amakuru y’aho ashaka kujya nk’ibyangombwa agomba kwitwaza cyangwa ikindi kintu ashobora gusabwa”.

Akomeza avuga kandi ko ubu buryo buzafasha cyane abanyamahanga baba badasobanukiwe n’imitere y’imihanda yo mu Rwanda, cyane cyane ko amazina y’imihanda nayo azashyirwamo ku buryo umuntu azajya amenya aho agiye ku kigero cya 100%.

Korohereza abaturage biri mu byo inzego nyinshi za Leta ziyemeje gushyiramo ingufu, nk’Urukiko rw’Ikirenga rwiyemeje gukora uko rushoboye kose kugira ngo rworohereze abarugana bifuza ibyangombwa ariko akenshi ugasanga bahasiragira kubera kutamenya amakuru mbere.

GO Ltd ni kompanyi nyarwanda iherutse gushyirwa ku rutonde rw’amakompanyi azamuka neza ku rwego rw’isi ubwo yahagarariraga u Rwanda mu marushanwa ya Start up World, yemeza ko bigenze neza mu ntangiriro za 2013 iyi progaramu yatangira kwifashishwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wonderful, ariko njye ndibaza niba ari kuri teleffoni zose?

maurice yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Muri abantu babagabo mukomereze aho

kimu yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka