Habonetse uburyo bubereye abanyacyaro bwo guhorana umuriro muri telefoni

Amamiliyoni y’abatuye ku mugabane wa Afurika batagira umuriro w’amashanyarazi aho batuye ngo bashobora kutazongera guhangayikishwa no kubura umuriro muri telefoni zabo zigendanwa kuko hamaze kumurikwa ikoranabuhanga rizajya rikoreshwa mu gushyira umuriro muri telefoni hakoreshejwe imirasire y’izuba n’iyo ryaba ari rike kandi mu gihe cy’isaha imwe gusa.

Ibi biremezwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa World Panel kuko ngo cyamaze gukora utwuma dushyira umuriro muri batiri za telefoni zigendanwa kandi tukaba twaramaze no kugenzurwa neza abahanga bagasanga ngo dukora ku buryo mu isaha imwe tuba tumaze kwinjiza muri telefoni umuriro watuma iyo telefoni ikoreshwa amasaha atandatu yose ubutaruhuka.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru World Panel yashyize ahagaragara iremeza ko ngo abaturage benshi bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bari barajujubijwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi hafi yabo, ku buryo ngo hari amasaha menshi telefoni zabo ziba zidakora mu cyumweru igihe umuriro uba washizemo kandi batarabona uko bongeramo umuriro bitewe n’uko ngo benshi batuye mu byaro ahatagera umuriro w’amashanyarazi, ndetse hakaba n’aho uba witwa ko uhari ariko utaboneka buri gihe.

Ngo utu twuma tuzakoreshwa cyane n'abakene batuye mu byaro n'ahataba amashanyarazi hose.
Ngo utu twuma tuzakoreshwa cyane n’abakene batuye mu byaro n’ahataba amashanyarazi hose.

Utu twuma dushyira umuriro muri za telefoni ngo tuzaba ari duto tutagora na busa abazadukoresha ndetse ngo dushobora no kunyagirwa n’imvura tugakomeza tugakora kuko mu isuzuma basanze dushobora no gukora igihe turi mu mazi no munsi y’iimigezi.

Umwihariko watwo uzaba ari uko dukoreshwa n’imirasire y’izuba aho ryaka, tugahinduramo amashanyarazin akoresha telefoni.

Umuyobozi wa World Panel, John Anderson, yavuze ko bakoze utwo twuma dukoresha imirasire y’izuba bamaze gutahura ko amatelefoni menshi ngo adakoreshwa uko ba nyirayo babishaka bitewe no kubura umuriro muri batiri zayo kandi ibi ngo bikaba bitera igihombo kinini abaturage n’ibigo by’itumanaho.

Imibare igaragazwa n’ishami rya LONI ryita ku ngufu z’amashanyarazi n’ibikoreshwa nkazo ivuga ko ibigo by’itumanaho bihomba amafaranga menshi asaga 20% y’ayo byinjiza bitewe no kuba telefoni z’abafatabuguzi babyo bataba bafite umuriro ku buryo buhoraho.

Banki y’Isi yemeza ko ubu muri Afurika nzima habarurwa imirongo ya telefoni miliyoni 700 ariko ngo yose ntabwo ikoreshwa ku gipimo cya 100% kubera ko abayikoresha badahorana umuriro buri gihe.

Ngo ni benshi batazongera guhangayikishwa n'umuriro muri batiri za telefoni zabo.
Ngo ni benshi batazongera guhangayikishwa n’umuriro muri batiri za telefoni zabo.

Iyi mibare ivuga kandi ko amafaranga ibigo by’itumanaho byinjiza kuri buri mufatabuguzi agenda agabanuka kuko ngo muri rusange imibare y’abagura telefoni zigendanwa yiyongera ariko ijanisha ry’abafite amashanyarazi rikagabanuka.

Mu mwaka wa 2008 ngo buri mufatabuguzi wa telefoni igendanwa yinjirizaga ibigo by’itumanaho amadolari ya Amerika 12.20 ariko mu mwaka ushize wa 2012 ngo buri mufatabuguzi yatanze amadolari 7.90 kandi byose byatewe n’uko ijanisha ry’abafite imirongo ya telefoni zigendanwa kandi banafite uburyo bwo gushyiramo amashanyarazi rigenda rigabanuka cyane.

Ibi bipimo bivuga ndetse ko ngo abatuye Afurika yo munsi ya Sahara nibitabira gukoresha utu twuma dushyira umuriro muri za telefoni bizatuma ibigo bicuruza itumanaho byinjiza akayabo ka miliyari eshatu na miliyoni 370 kurenza ayo byajyaga byinjiza.

Ibi ngo ndetse nibyo World Panel iheraho ikemeza ko ibigo by’itumanaho aribyo bizajya byishyurira abafatabuguzi babyo uruhare runini rw’ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 16 by’u Rwanda ako gakoresho gafite.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka