Gisagara: Hatangijwe gahunda ya Tunga TV ku rwego rw’igihugu

Kuwa gatatu tariki 20/03/2012 hatangijwe gahunda ya Tunga TV igamije gushishikariza Abanyarwanda gutunga televiziyo mu rwego rwo kongera ubumenyi binyuze mu ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

Umurenge wa Gishubi wo mu karere ka Gisagara watangirijwemo iki gikorwa ku rwego rw’igihugu, mu bihe byashize wari umurenge ukennye cyane ariko ubu umaze kugezwamo amazi n’amashanyarazi none ubu hiyongereyeho n’insakazamashushusho zitari zarahigeze na rimwe.

Abaturage b’uyu murenge bavuga ko ari igikorwa gikomeye cyane cyabashimishije kuko bagiye kujya babasha kureba amakuru n’ibindi byinshi bibera ahandi bakunguka ubwenge.

Abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza gahunda ya Tunga TV byabereye muri Gisagara.
Abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza gahunda ya Tunga TV byabereye muri Gisagara.

Macumi Vincent, umwe mu batuye uyu murenge bari bitabiriye uyu muhango ati “Iki gikorwa kirahambaye rwose, ubu ngiye kujya nza ndebe amakuru mvuye mu kazi, ndebe umupira mbega nduhure umutwe, tuzunguka ubumenyi cyane kuko tugiye kujya tunamenya ibibera ahandi”.

Mu gutangiza iyi gahunda abatuye umurenge wa Gishubi bashyikirijwe televiziyo ikoresha imirasire y’izuba bayihabwana n’ifatabuguzi rya DSTV.

Banahawe indi ikoresha umuriro w’amashanyarazi irikumwe na dekoderi itangwa na Orinfor ikayifasha kugira imirongo myinshi yerekana amakuru n’imyidagaduro inyuranye.

Abaturage basobanuriwe ibyiza bya televiziyo n'uko bayikoresha.
Abaturage basobanuriwe ibyiza bya televiziyo n’uko bayikoresha.

Umuyobozi w’agateganyo wa Orinfor, Willy Rukundo, yavuzeko iyi gahunda ari ije kongera ubumenyi bw’abaturage muri gahunda y’amajyambere binyuze mu itangazamakuru.

MTN nk’umuterankunga mukuru muri iyi gahunda, yavuze ko ibi ari gahunda ifite mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu kandi ikaba izabikora mu turere twose tw’igihugu; nk’uko byatangajwe n’umukozi wa MTN, Mary Asiimwe.

MTN kandi yatanze icyumba kizajya cyifashishwa muri uku guhaha ubumenyi, inatanga telefoni rusange izajya ikoreshwa na buri muturage aguze gusa ikarita y’amafaranga 500 akaba yahamagara aho ashaka.

Icyumba mpahabwenge cyatanzwe n'abaterankunga barimo MTN.
Icyumba mpahabwenge cyatanzwe n’abaterankunga barimo MTN.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, yasabye abaturage bagisagara kubyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere bari kugezwaho, kandi anabasaba kongera gushima Perezida wa Repubulika utuma ibikorwa nk’iki bigera ku baturarwanda.

Afungura ku mugaragaro ibi bikorwa, minisitiri ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yongeye guhamagarira abaturage cyane cyane urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga ribafasha kwagura ubumenyi bubaganisha ku iterambere.

Yahamagariye kandi abikorera ku giti cyabo gushora imali mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo ribashe kugera kuri buri wese kuko iterambere ryifuzwa rizaturuka ku ikoranabuhanga.

Ati “Nta koranabuhanga nta bumenyi, nta koranabuhanga nta terambere. Abashoramali rero nimushore mu ikoranabuhanga, mugure izo mudasobwa muzishyire ku macentre abantu baze bahahe ubumenyi bubaganisha ku iterambere”.

Abikorera bazoroherezwa kugeza ikoranabuhanga ku baturage

Mu gihe hari impungenge z’uko abikorera batazabasha gushaka ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga ngo banagerekeho gushaka amazu yo gukoreramo.

Minisitiri Nsengimana akpresha kuri telefone yahawe abaturage. Iyi telefone ishyirwamo amafaranga 500 ugahamagara aho ushaka.
Minisitiri Nsengimana akpresha kuri telefone yahawe abaturage. Iyi telefone ishyirwamo amafaranga 500 ugahamagara aho ushaka.

Minisitiri ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko Leta izafatanya n’abikorera ikabafasha gushaka aho gukorera maze bikaborohereza kugeza ikoranabuhanga ku baturage.

Minisitiri Nsengimana ati “Twabiganiriyeho na guverineri w’intara y’amajyepfo twumvikana ko hagiye kubaho ubufatanye na Leta, abikorera ndetse n’aya masosiyeti y’itumanaho kuburyo akarere kajya gashaka ibyumba byo gukoreramo maze abikorera nabo bagakora bitabagoye. Ubushake burahari kandi nibwo ngombwa”.

Muri uyu muhango kandi wabaye umwanya ku bikorera batandukanye barimo za banki n’amasosiyeti y’itumanaho, wo kugaragaza aho bahurira n’ikoranabuhanga.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta yacu ikomeje kutugezaho ibyiza byinshi. Turashimira cyane Perezida wa Repubulika udahwema gushaka ibyaduteza imbere. Kurwanya ubukene n’ubujiji bizatuma twiyubakira igihugu cyacu, tugere ku ntego twihaye muri 2020. long-live President of Rwanda PK

mamy yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka