E-Passport ifite simcard izatangira gukoreshwa mu 2016

Abanyarwanda bazatangira guhabwa inyandiko z’inzira z’abajya mu mahanga zikoranye ikoranabuhanga mu mwaka wa 2016 kandi nizo zizasimbura izari zisanzwe zikoreshwa iki gihe.

Izo nyandiko z’inzira bita passports zizaba zikoranye ikoranabuhanga zemejwe n’inama ya guverinoma yateranye kuwa 12/11/2014 ngo zizaba zigaragara inyuma nk’izisanzwe uretse ko zo zizaba zifite akuma bita chip umuntu yagereranya na kamwe kaba kuri simcard zikoreshwa muri telefoni cyangwa amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu mabanki no mu zindi serivise.

Kuri iyi chip cyangwa microplaquette mu ndimi z’amahanga hazaba hariho amakuru yuzuye kuri nyir’iyo passport nk’ibimuranga byose bisanzwe bigaragara muri passport, ariko haziyongeraho amakuru akomeye nk’ibirango bwite biba ku ntoki za buri muntu adahuza n’abandi (finger print), kuba ibyuma byareba muri chip yonyine gusa bikabona isura ya nyir’iyo passport n’ijwi rye (voice recognition) ndetse n’imiterere y’ijisho rye (iris retina) buri muntu atajya ahuza n’abandi,

E-passport kandi izaba iriho umwirondoro w’akaremangingo ka nyirayo, DNA, nayo iba ari umwihariko bwite buri muntu wese ku isi atajya ahuza n’abandi. Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruravuga ko iyo e-passport izaba ariyo passport ya mbere ikoranye ikoranabuhanga nk’iryo izaba ibayeho.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, bwana Sebutege Ange yabwiye Kigali Today ko izo passports nshya zizatangira gukoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, zikajya zitangwa mu buryo nk’ubwari busanzwe.

Ngo zizajya zihabwa Umunyarwanda wese usabye passport nshya cyangwa usabye gusimbuza iyo yari asanganywe yacyuye igihe. Bwana Sebutege avuga ko hatabaye andi mategeko yahindura ibyo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ruri guteganya iki gihe, ngo iyo e-passport yazakomeza gusabwa no gutangwa mu buryo busanzwe.

U Rwanda ruha passport yarwo Umunyarwanda wese ufite ubwenegihugu bwemewe, yarabuvukanye cyangwa yarabuhawe nyuma, kandi wujuje ibi byangombwa ikishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Umunyarwanda usaba passport ayisabira ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Directorate General of Immigration and Emigration mu mujyi wa Kigali ku Kacyiru cyangwa ku cyicaro cya buri karere ku batuye mu Rwanda no mu biro by’abahagarariye u Rwanda mu mahanga ku bari hanze y’igihugu.

U Rwanda rutanga passport zo mu bwoko butatu. Hari izisanzwe zihabwa Abanyarwanda mu buryo bwa rusange iyo bazisabye, bakaba bazifashisha mu ngendo zabo zisanzwe mu mahanga. Hari na passport bita iza serivisi, zihabwa abagiye mu butumwa bw’akazi kihariye, bakazisubiza igihe cyose bagasohoje. Hari na passport zigenerwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga n’abandi banyacyubahiro, zikagendana n’icyubahiro n’ubudahangarwa abazifite bagenerwa aho bazerekanye hose.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka