Diane Cyuzuzo agiye guhanga itara rikoze mu kabindi na radio ikoze mu ngoma (Video)

Nyuma y’uko atwaye igihembo cya mbere mu irushanwa rya Hanga Pitch Fest, Rwiyemezamirimo Cyuzuzo Diane, aratangaza ko agiye kurushaho gushingira ku muco Nyarwanda agahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko bishimangira umuco Nyarwanda.

Diane Cyuzuzo
Diane Cyuzuzo

Cyuzuzo avuga ko kubera uko ibihangano bye byitabirwa ku isoko kandi atabashaga kurihaza bigatuma atiteza imbere uko abyifuza, ariko kubera ko amaze guhembwa miliyoni 50Frw, agiye kurushaho kongera ibikoresho no kwagura isoko akageza ibikorwa bye henshi.

Cyuzuzo yatangiye gukora ibikoresho byimakaza umuco nyarwanda nyuma yo kubona ko urubyiruko rushishikajwe n’ikoranabuhanga, ku buryo nta gikozwe umuco ushobora kumirwa n’ibigezweho, mu gihe ubundi ibyo bavoma mu muco byarusho kububaka bakamenya ibyo bifashisha n’ibyo bareka.

Urugero atanga ni ukuba abana batakiganirizwa ibijyanye n’umuco Nyarwanda harimo ibisakuzo, imivugo no kwiga umuco Nyarwanda, kandi ababyiruka benshi batabasha kugira ubumenyi ku bikoresho Ndangamateka y’umuco w’Abanyarwanda.

Utazi ubwenge areba televiziyo

Cyuzuzo avuga ko musaza we muto yigeze no kumuhangayikisha aho mu isomo ry’Ikinyarwanda bamubajije ngo yuzuze interuro y’umugani mugufi usanzwe ucibwa ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe” maze umuhungu muzima asubiza agira ati, “Utazi ubwenge areba televiziyo”.

Amubajije impamvu yasubije gutyo mu isomo ry’Ikinyarwanda mu mukoro bari babahaye, ngo yamusubije ko hari byinshi yigira kuri televiziyo ku buryo ari yo afata nk’igikoresho cyamwungura ubwenge, ibyo bivuze ko adasobanukiwe n’iby’imigani migufi ikubiyemo ubutumwa bwo kwigisha abantu binyuze mu buvanganzo.

Agira ati “Namubajije imamvu yasubije ko utazi ubwenge areba televiziyo, maze ambwira ko hari byinshi ahigira kandi birumvikana ni imico y’ahandi, mubajije niba ntahandi yakwigira yansubije ko atari kuri televiziyo ubundi bwenge yabukura kuri mudasobwa maze numva cyane ko ababyiruka bakunze ikoranabuhanga”.

Yongeraho ati “Guhera ubwo nahise numva ngomba kugira icyo nkora kugira ngo ikoranabuhanga ritazatwibagiza iby’umuco wacu dukomoramo abo turi bo, ni bwo ntangiye gukora umushinga wo kubyaza ibikoresho gakondo umusaruro binyuze mu ikoranabuhanga kandi bizatanga umusaruro”.

Ngiye gukora amatara y’akabindi na radio yo mu ngoma

Cyuzuzo avuga ko nyuma yo gutwara igihembo cya Miliyoni 50Frw agiye kwagura ibikorwa bye akihatira gusohora ibindi bikoresho bituma umuco udacika kandi bikaba bigezweho, kuko asanga gakondo isigaye yiganje cyane mu mitako kandi ihenze, ariyo mpamvu yiyemeje guhita Asohora amatara akoze nk’akabindi, na za radio zikoze nk’ingoma gakondo.

Agira ati “Ingoma ya kera yari isanzwe yifashiswa mu gutanga umuziki abantu bakayivuza bahimbaza ibirori, uyu munsi hagezweho amaradio n’ibindi bikoresho ariko hari ukuntu nabikora bikajyana n’umuco, ni yo mpamvu ngiye gukora ingoma izajya itanga umuziki ugezweho ababyiruka bakawumvira mu ngoma nyayo kandi inakoranye ubuhanga”.

Cyuzuzo aherutse kwegukana miliyoni 50Frw
Cyuzuzo aherutse kwegukana miliyoni 50Frw

Cyuzuzo Diane ni muntu ki?

Mu buzima busanzwe Cyuzuzo ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko akaba yararangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho yarangije mu gashami ko kwita ku buzima bw’inyamaswa z’agasozi no kuzibungabunga, Zoologie mu rurimi rw’Igifaransa.

Kuri ubu ni umuyobozi wa Sosiyete y’ikoranabuhanga yitwa AFRIDUINO LTD, aho ahindura ibikoresho gakondo akabikoramo ibigezweho agamije gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda.

Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana bane, ababyeyi be bakaba batuye mu Karere ka Kayonza, ari ko we akaba acumbitse i Kigali mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’isoko ry’ibikoresho akorera mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo guteza imbere icyaro.

Kurikira ikiganiro Cyuzuzo Diane yagiranye na Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakur yo muri ikerene nuburusiya

tutisi yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka