Airtel yazanye gahunda nshya yise ‘’Yagaruze ijana ku ijana”

Ikigo cy’itumanaho cya Airtel, kuri uyu wa mbere taliki 7 Gicurasi 2012, cyamuritse ku mugaragaro promotion yiswe ‘’yagaruze’’ ku mufatabuguzi wese wayo. Uko umuntu ashyize amafaranga muri telefoni ye azajya asubizwa umubare ungana n’ayo yashyizemo ku munsi ukurikiyeho.

Mu ijambo uhagarariye Airtel mu Rwanda yavuze ubwo hatangizwaga iki gikorwa yagize ati “Airtel ije guha Abanyarwanda uburyo bw’itumanaho bukwiye. Hamwe na “Yagaruze” abafatabuguzi ba Airtel bazashobora kuganira n’imiryango ndetse n’inshuti ziri mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu.”

Airtel ije guhatana ku isoko n’ibigo byitumanaho byari bisanzwe mu Rwanda aribyo MTN, TIGO ndetse na Rwandatel. Airtel isanzwe ikorera mu ibihugu bitandukanye bigera kuri 20 byo muri Asiya ndetse na Afurika.

Mu Rwanda, Airtel izashora mu ibikorwa byayo by’itumanaho akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.

Caissy Christine NAKURE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

IYO ABACURUZI BI BIRAYI BABAYE BENSHI NIBWO UMENYA AHO IBYZA BIRI.AHUBWO HAZE NABANDI

nyandwi yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Ku isoko tuhasanga butike zingahe? ntizicuruza bimwe kandi zose zigakora.
Ahubwo nibave i Kigali bagere hirya no hino bamenyekane nibakora neza nabo tuzakorana

SI/Gisenyi yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Itumanaho ni irya MTN bana, naho ibindi byose ni amanzaganya.

TOTO yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

AHO SAVA KABISA!!!!!

Usher yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Ubu se igihe yaziye nibwo yibutse ko igomba kugabanyiriza aba clients bayo!!?
Yewe isoko mwaryize nabi kuko iyo muba mwaraje mbere mujya munsi y’ibiciro bya Tigo muba mumaze kutwigarurira ariko ibyo muri gukora ni amareshyamugeni bigaragara ko bitazaramba.
Mumanure ibiciro murebe ko aba clients batizana nta na sensibilisation mukoze!

amani yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

tuzaba tureba ra!!!!!nibahatane tuzajya aho bihndutse!!!!!!!!!!!!!!!!

kazini yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka