Abamugaye barataka ko basigaye inyuma mu ikoranabuhanga

Ihuriro nyarwanda ry’abatabona (RUB) riratangaza ko risanga abafite ubumuga barasigaye inyuma mu ikoranabuhanga.

Ibi byatangajwe kuwa gatatu tariki 03/12/2014 ubwo isi yose izirikana abafite ubumuga, RUB isaba za Leta na Guverinoma z’ibihugu guteza imbere ikoranabuhanga riborohereza.

Iri huriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona rivuga ko uretse kuba abafite ubumuga bakiri inyuma mu kugira ikoranabuhanga ribunganira mu buzima bwa buri munsi, mu Rwanda ngo haza ibikoresho by’ikoranabuhanga byifitemo uburyo bufasha abafite ubumuga; ariko byagera mu gihugu bwa buryo bugakurwamo.

“Hari ibyuma byahamagaraga abafite nimero ku mirongo yo muri banki, byaraje bikora igihe gito bihita bihagarikwa; nyamara umuntu utabona byaramufashaga kuko atirirwaga abaza ngo ni bande bagezweho, ndetse nta n’umuntu washobora guca imbere y’utabona yaje nyuma ye”, nk’uko Nshinzwumuremyi Marcellin, Visi Perezida wa RUB yabitangaje.

RUB ivuga ko abafite ubumuga bwo kutabona basigaye inyuma mu ikoranabuhanga.
RUB ivuga ko abafite ubumuga bwo kutabona basigaye inyuma mu ikoranabuhanga.

Perezida wa RUB, Dr Patrick Suubi, yakomerejeho asaba ko Leta yashaka abashoramari bo guteza imbere ikoranabuhanga ryagenewe abafite ubumuga; aho hakenewe imashini zihindura inyandiko z’abatabona zikaba inyandiko zisanzwe; za mudasobwa, Ipad, telefone, ibimenyetso bimurika ku mihanda, iminzani na za mubazi zitandukanye, bikaba ngo bigomba gusohora amajwi bisomera abatabona ibyo bagakwiye kuba bareba.

RUB ivuga ko ibabajwe n’uko abatabona benshi bagihabwa akato n’ihezwa mu miryango yabo, aho mu gihugu hose habarurwa abarenga ibihumbi 57, ariko abanyamuryango b’iryo shyirahamwe batarenga 2,500 akaba ari bo bonyine bafite icyizere cyo guhabwa uburenganzira bemererwa.

“Turabona ibintu birushaho kuzamba, kuko uyu mwaka Kaminuza y’u Rwanda nta muntu n’umwe utabona yigeze yakira mu mwaka wa mbere”, Nshinzwumuremyi.

N'ubwo basigaye mu ikoranabuhanga, abafite ubumuga bwo kutabona barashima intambwe imaze guterwa mu guteza imbere abamugaye mu Rwanda.
N’ubwo basigaye mu ikoranabuhanga, abafite ubumuga bwo kutabona barashima intambwe imaze guterwa mu guteza imbere abamugaye mu Rwanda.

Icyakora RUB irashima ko hari intambwe Leta y’u Rwanda yateye nyuma yo gusinya amasezerano mpuzamahanga yo guteza imbere icyiciro cy’abafite ubumuga mu mwaka wa 2007, harimo kuba bafite ababahagarariye mu Nteko ishinga amategeko no mu nzego z’ibanze.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi ku nsanganyamatsiko igira iti “Twinjize abafite ubumuga mu iterambere rirambye, hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka