Kuvoma bakoresheje ikoranabuhanga byabakijije umubyigano

Bamwe mu baturage bakoresha amavomo rusange, barishimira ko kuvoma bakoresheje ikoranabuhanga rya mubazi, byabakijije kubyigana mu gihe cyo kuvoma, nk’uko byakorwaga mbere bataragezwaho za mubazi.

Kugira ikarita yo kuvomesha bituma buri wese avomera igihe ashakiye bidasabye ko ahasanga ushinzwe kuvomesha
Kugira ikarita yo kuvomesha bituma buri wese avomera igihe ashakiye bidasabye ko ahasanga ushinzwe kuvomesha

Mubazi ni ikoranabuhanga ry’Ikigo cy’amazi, isuku n’isukura (WASAC), ryatangiye gukoreshwa kuri amwe mu mavomo rusange yo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’utundi tw’Iburasirazuba hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo byagaragaraga ku mavomero rusange, birimo kuba hari igihe abantu bajyaga kuvoma bakabura amazi bitewe n’uko uvomesha ntawe uhari.

Ibyo byatumye hatekerezwa uko abaturage bashobora kujya bavoma hakoreshejwe mubazi, ku buryo atari ngombwa ko ayahabwa n’ushinzwe kuvomesha, ahubwo igihe cyose ayashakiye afite ikarita kandi iriho amafaranga akayabona.

Bamwe mu bagezweho n’iryo koranabuhanga bo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, bavuga ko mu bihe byashize bari bafite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza, n’aho abonekeye, bakayabona babanje kubyigana bayarwanira (ibyitwa gukomata) cyangwa se ntibanayabone mu gihe ushinzwe kuvomesha adahari.

Josiane Nyiraminani ni umwe mu baturage bakoresha ivomo rusange ryo mu Kagari ka Gasanze. Avuga ko kuvoma bakoresheje mubazi byabafashije.

Josianne Nyiraminani ashima cyane iri koranabuhanga
Josianne Nyiraminani ashima cyane iri koranabuhanga

Ati “Byadufashije byinshi nta bantu benshi bakihaba, n’iyo utahasanga uvomesha, uraza ugakozaho agakarita ukitahira kandi birabangutse, kuko ijerekani ni amafaranga 20, iyo ufashe nk’amafaranga 1000 ugashyiraho hashira igihe kinini ukivoma, ukwezi kuba kurenga, bikagufasha kuko n’iyo nta mafaranga ufite mu mufuka birafasha cyane nta kibazo uba ufite kubera ko uba uyafite ku ikarita.”

Agnes Macumandengera ni we ushinzwe ivomo rusange ryo mu Kagari ka Gasanze. Avuga ko mbere y’uko batangira gukoresha mubazi yahoranaga uburwayi yaterwaga no kuzinduka agiye gutanga amazi.

Ati “Umuntu wa mbere yahageraga nka saa saba z’ijoro bagatondeka amabuni (amajerikani), akampamagara kuri telefone ndi mu rugo, nkahagera hageze amabuni arenga 100, nanjye sinaryamaga, natahaga nguze ibinini by’umutwe kubera gusakuza, ntabwo naruhukaga, naricaraga ngasakuza, ugasanga barimo barantuka ngo mbimye amazi. Iri koranabuhanga ryadukoreye ikintu gikomeye cyane rwose, ubu ndangurira kuri telefone, narangiza nkayashyira ku gakarita, bakavanaho ayabo bakansigira ayanjye.”

Agnes Macumandengera avuga ko ataratangira gukoresha ikoranabuhanga yahoraga arwaye indwara ziterwa n'umunaniro waterwaga no kuzinduka agiye gutanga amazi ndetse akanirirwa ahicaye ategereje abo avomera
Agnes Macumandengera avuga ko ataratangira gukoresha ikoranabuhanga yahoraga arwaye indwara ziterwa n’umunaniro waterwaga no kuzinduka agiye gutanga amazi ndetse akanirirwa ahicaye ategereje abo avomera

Ku rundi ruhande ariko ngo abafite amakarita baracyari bacye, ku buryo usanga mu bucuruzi bw’amazi hagaragaramo ibisa n’ubumamyi, aho nubwo ijerekani ku giciro cya WASAC ari amafaranga 20, ariko udafite ikarita iyo asanze uvomesha adahari, uyifite ashobora kumwaka amafaranga 50 cyangwa 100 ku ijerekani, kugira ngo amukorezeho abone amazi, ari na ho bahera basaba gufashwa kubona amakarita.

WASAC ivuga ko uyu mushinga ukiri mu igerageza, watangiriye mu Turere tw’Umujyi wa Kigali hamwe n’utwo mu Ntara y’Iburasirazuba, ukazakorerwa ku mavomo 200, mu gihe gishobora kugera ku myaka itanu.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itangazamakuru muri WASAC, Robert Bimenyimana, avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri uyu mushinga ugiye kumara, bishimira ko nta muntu ukibura amazi bitewe no kutabona uvomesha.

Ati “Hari abatubwiraga ngo bajya kuvoma bagasanga uvomesha ntawuhari, ibyo bibazo byose byavuyeho, umufatabuguzi ufite ikarita aragenda igihe cyose akavoma, kuko amasaha 24 aba yemerewe kuvoma, ikindi mujya mwumva abantu twafungiye kubera kurenza igihe bataratwishyura, umuntu ufite ikarita ntibibaho kubera ko yishyura mbere, nta birarane byo kuvuga ngo bamufungira.”

Ngo abafite aya makarita baracyari bacye ku buryo utayifite iyo atahasanze ushinzwe kuvomesha, uyifite amusaba amafaranga menshi atandukanye n'igiciro cyashyizweho na WASAC
Ngo abafite aya makarita baracyari bacye ku buryo utayifite iyo atahasanze ushinzwe kuvomesha, uyifite amusaba amafaranga menshi atandukanye n’igiciro cyashyizweho na WASAC

Ku bijyanye n’umushinga wigeze kuvugwa w’uko abantu bajya bakoresha amazi mu ngo zabo babanje kwishyura nk’uko bikorwa ku muriro w’amashanyarazi, WASAC ivuga ko byatangiriye ku mavomero rusange, harebwa ko byashoboka, ubundi bikazabona kugezwa mu ngo z’abantu, igihe byagenze neza nk’uko byifuzwa.

Mu gihe cy’imyaka ibiri umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ku mavomo rusange umaze uri mu igerageza, umaze kugezwa ku mavomo 56 yo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, hamwe no mu Turere twa Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana.

Kugira ngo iryo koranabuhanga rikore neza aho rimaze kugezwa ku tuzu tw’amazi, bisaba ingengo y’imari igera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku ivomo rimwe, kuko ahataragera amashanyarazi bisaba gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Ikarita zikoreshwa ziri mu bwoko butatu, harimo iy'abafatabuguzi bavoma amazi iba ifite ibara ry'ubururu, ifite ibara ritukura ni iy'abakozi ba WASAC bifashisha igihe barimo gukemura ibibazo bishobora kugaragara muri mubazi
Ikarita zikoreshwa ziri mu bwoko butatu, harimo iy’abafatabuguzi bavoma amazi iba ifite ibara ry’ubururu, ifite ibara ritukura ni iy’abakozi ba WASAC bifashisha igihe barimo gukemura ibibazo bishobora kugaragara muri mubazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka