Kigali: Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona inyungu ya 10%

Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, Ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije cyitwa SAFIRUN cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa SAFIRUN Super App buzajya bufasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% igihe babukoresheje.

Iki kigo kimaze imyaka igera kuri ine gikorera mu Mujyi wa Kigali ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bw’ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, aho umuntu abitumiza akabisangishwa aho yibereye, hakoreshejwe ibinyabiziga birimo moto ndetse n’imodoka, byose bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ubusanzwe uwakeneraga kugira icyo atumiza yakoreshaga umurongo wa 3040, ariko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona biboroheye serivisi zitandukanye zirimo amafunguro, imiti n’ibindi, ubu buryo bukaba bufite n’ahantu hagenewe kujya ibitekerezzo by’abakiriya.

Ni uburyo ushobora gukoresha wifashishije mudasobwa (computer) cyangwa na telefone yawe ngendanwa izwi nka smartphone, ariko kandi akarusho karimo ni uko porogarame ya SAFIRUN Super App izajya ifasha uyikoresheje kubona inyungu ya 10% kuri buri mafaranga igihumbi yakoresheje, aho ikubiyemo serivisi zitandukanye zigera kuri 12.

Uretse kuba umuntu ashobora gutumiza amafunguro, ibinyobwa cyangwa imiti, ubu buryo bushobora no kwifashishwa mu zindi gahunda zitandukanye zirimo gufata icumbi muri za Hotel (Booking), gushakiraho inzu yo gukodesha, hamwe n’ibindi birimo kuba wabona umunyabukorikori w’umunyamwuga wifuza bitewe n’icyo ushaka ko agukorera.

SAFIRUN Super App ishobora no gukoreshwa mu guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kugabanya ihererekanya ryayo mu ntoki, kandi uwabukoresheje agahabwa igihembo bitewe n’ingano y’amafaranga yakoresheje.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, SAFIRUN imaze kugemura ibicuruzwa bisaga ibihumbi 30 ku bantu batandukanye, hakoreshejwe ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Mu rwego rwo kongerera abagore amahirwe n’ubushobozi, SAFIRUN yahanze imirimo igera kuri 65 ishobora gukorwa n’abagore ndetse bakaba banafite intego y’uko mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira hazaba hamaze guhangwa indi mirimo igera kuri 80 ishobora gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka