Ikoranabuhanga: Haracyari icyuho mu bumenyi bw’ibanze
Uko iminsi ihita iterambere rigenda rirushaho kwihuta, aho ikoranabuhanga rikomeje guhinduka izingiro ry’ubuzima.

N’ubwo bimeze bityo, hari abanyarwanda bataramenya gukoresha ikoranabuhanga, harimo n’iryo ku rwego ruciriritse rwa telefoni ku buryo bishobora no bikabatera igihombo.
Icyo gihombo gishobora no kudahita kibarwa mu mafaranga afatika, ahubwo kikareberwa mu buryo bwo gukerereza ushaka serivise runaka.
Nyiramugisha Marie Jeanne w’imyaka 49 y’amavuko avuga ko kutamenya gukoresha terefoni byamuteye kubura ubufasha yari agenewe.
Yagize ati "Ubusanzwe nari nzi kwitaba umpamagaye gusa, ariko jye nkaba ntabasha guhamagara. Naje guhura n’ikibazo cy’uburwayi mbura uko mpamagara kandi no kwandika sinari mbizi. Natabawe n’umuntu wanyuze ku rugo yihitira.”
Kanzayire Justine w’imyaka 62 y’amavuko na we avuga ko kutamenya imikorere ya telefoni bituma atavugana n’abana be uko abishatse.
Agira ati" Abana banjye barashatse abasigaye na bo bari mu kazi hirya no hino. Iyo nshatse kubavugisha hari nk’ubufasha mbakeneyeho, nkeneye kumenya amakuru yabo , cyangwa se mbakumbuye binsaba kujya gushaka ubampamagarira ugasanga bintwaye igihe kitari ngombwa.”
Uwamahoro Francine w’imyaka 40 y’amavuko, akaba n’umucuruzi, we avuga ko gukoresha imashini itanga inyemezabuguzi byamunaniye, ku buryo byatumye agomba guha akazi undi muntu ubijijukiwe, kandi nyamara mu busanzwe iduka rye ridafite ubushobozi bwo gukoresha abakozi babiri.
Mbere, ngo iyo abakiriya bamwishyuraga kuri telefoni, nabwo ngo yategerezaga ko abana be bava ku ishuri bakamurebera. Aha rero agira ati"Ibyo byanteshaga abakiriya kuko akenshi sinemeraga ko banyishyura kuri telefoni. Icyakora aho nzaniye uwo mukozi ni we ubindebera.”
Ikibazo ntikiri mu bafite imyaka yigiyeyo gusa. Iyandokoye Marie Jeannette w’imyaka 25 y’amavuko we avuga ko kutamenya gukoresha ikoranabuhanga byatumye abura akazi. Yagize ati"Sinaguze amahirwe yo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, ariko nyuma yo gusoza amasomo bampaye akazi ko gushyira abantu muri mudasobwa nkoresheje Microsoft Excel birananira mpita mfata umwanzuro wo gukora ibishoboka byose nkiga gukoresha ikoranabuhanga. Ubu telefoni yange iri kubimfashamo.”
Aba bose icyo bahurizaho ni ugusaba leta ko yabashyiriraho uburyo bwo kwiga gukoresha ikoranabuhanga.
Ndagijimana Emmanuel umaze igihe akora muby’ikoranabuhanga avuga ko iby’ibanze nko gukoresha telefoni, mudasobwa, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bisaba kwegera ababijijukiwe mo.
Agira ati"Icya mbere ni ukubikoraho ukaba uri kumwe n’umuntu ukajya umubaza akakwereka. Uretse ibyo, hari n’ahantu henshi wabisanga nko kuri Google na Youtube. Ushobora no gusoma ibitabo ariko ukeneye kumenya byinshi ku ikoranabuhanga wagana ishuri cyangwa se ugashaka umuntu akakwigisha.”
Yakomeje avuga ko abatazi gusoma no kwandika na bo bakoresha ikoranabuhanga bigakunda.
Yagize ati"Ushobora gukoresha uburyo bw’amajwi ubutumwa bukagera kuwo bugenewe. Si ibyo gusa ikoranabuhanga wanarikoresha mu buhinzi, mu bworozi, n’ibindi bikorwa bidasaba ko waba uzi gusoma no kwandika upfa kumenya uburyo bikorwamo gusa.”
Yongeyeho ko aho isi igeze abadakoresha ikoranabuhanga bahomba cyane. Ati"Mu ikoranabuhanga ushobora guhamagara umuntu mukavugana, kwakira amafaranga kuri mobile money, gusura imbuga nkoranyambaga ukamenya amakuru agezweho, cyangwa ukabona na serivisi z’irembo. Bivuze ko udakoresha ikoranabuhanga hari amakuru atamenya, hakaba na serivisi yakabaye yikorera bigasaba ko ajya kuzisaba ahandi akishyura.”
Hari ibigo bimwe na bimwe bigenda byishyiriraho uburyo bwo kujijura abantu mu ikoranabuhanga, kugira ngo bashobore gukoresha serivise bitanga.
Nk’ikigo “irembo’ gitanga servise za Leta gikoresheje iya kure, kimaze iminsi gikangurira abanyarwanda gahunda ya ‘Byikorere’, aho abaturage bigishwa kwisabira ibyangombwa na serivise bakeneye, batagombye kujya ku babaca amafaranga, bikaba byanabatwara umwanya.
Kugeza uyu munsi, abantu bashobora kwisabira serivise z’irembo ni 36% by’abasaba izi serivise bose.
Kubwa Ndagijimana ngo niyo waba ufite imyaka irenga 50 wakiga gukoresha ikoranabuhanga ukabimenyaigihe wemeye kubiha umwanya.
Mu mwaka ushize wa 2024, urwego rw’ikoranabuhanga rwahanze imirimo isaga 100,931 ndetse bikaba binateganyijwe ko bitarenze muri 2030 hazaba hahanzwe indi mirimo 600.000.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|