Imishinga itandatu y’urubyiruko niyo yahize iyindi muri iAccelerator

Imishinga itandatu y’urubyiruko yiganjemo iy’ikoranabuhanga niyo yahize iyindi mu cyiciro cya gatandatu cy’irushanwa ritegurwa rikanashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation (iAccelerator).

Imishinga itandatu yahize iyindi yahembwe Miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda hamwe no kuzahabwa amahugurwa y'amezi atandatu azabafasha kubona ubumenyi bwo kurushaho kunoza imishinga yabo
Imishinga itandatu yahize iyindi yahembwe Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda hamwe no kuzahabwa amahugurwa y’amezi atandatu azabafasha kubona ubumenyi bwo kurushaho kunoza imishinga yabo

Ni icyiciro cyasojwe kuri uyu wa kabiri tariki 11 Kamena 2024, nyuma y’uko cyari cyatangijwe ku mugaragaro tariki 15 Mata 2024, aho urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka mu mitangire ya serivisi no mu buryo bwo kugera ku makuru y’ubuzima bitagoranye, binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga hakubakwa za porogaramu zizajya zifasha abaturage.

Abitabiriye irushanwa ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, aho imishinga yahatanye, ari iyibandaga ku ‘Guhanga udushya dutanga ibisubizo birambye mu gukumira akato gahabwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’indi yo kunoza uburyo bwo gutanga serivisi n’amakuru nyayo y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko’.

Abafite umushinga Mushuti wanjye bavuga ko amafaranga bahawe agiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo
Abafite umushinga Mushuti wanjye bavuga ko amafaranga bahawe agiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo

Mu mishinga yose yitabiriye hatoranyijwe 40 ya mbere yahize iyindi, nayo ikurwamo 15 ya mbere yahize indi imbere y’akanama nkemurampaka, ari nayo yatoranyijwemo itandatu myiza, aho buri umwe wagenewe Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bakazahabwa n’amahugurwa y’amezi atandatu abafasha kunoza imishinga yabo.

Imishinga itandatu yahize iyindi irimo Rango Library, Mushuti wanjye, Nyigisha, Matter Mind, Mindola, hamwe na Emotions yose ikaba yagenewe igihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10 ndetse n’amahugurwa y’amezi atandatu azabafasha kunoza imishinga yabo.

Imwe mu mishinga yahembwe harimo uw'iyo mashini izajya ifasha urubyiruko kubona udukingirizo ndetse n'ibindi bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Imwe mu mishinga yahembwe harimo uw’iyo mashini izajya ifasha urubyiruko kubona udukingirizo ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Bamwe mu bafite imishinga yahize iyindi baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, batangaje ko amafaranga n’amahugurwa babonye agiye kubafasha kurushaho kwagura imishinga yabo, kugira ngo bibafashe kurushaho kugera kuri benshi ndetse no kubagirira akamaro.

Aime Jules Simbi ni umuyobozi w’isomero rya Rango riri mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, avuga ko umushinga wabo ugamije gufasha urubyiruko kuko mu isomero ryabo hari ibitabo birenga ibihumbi bibiri bifasha urubyiruko kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, agasanga amafaranga bahawe agiye kurushaho kubafasha kwagura ibikorwa byabo.

Abitabiriye itangwa ry'ibihembo mu irushanwa iAccelerate icyiciro cya gatandatu banyunzwe n'imishinga yahembwe
Abitabiriye itangwa ry’ibihembo mu irushanwa iAccelerate icyiciro cya gatandatu banyunzwe n’imishinga yahembwe

Ati “Ubu ngubu tugiye kugura za mudasobwa kugira ngo kuko zimwe mu mbogamizi twari dufite ni ukutagira ibitabo by’Ikinyarwanda, ariko birahari byinshi biri mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubwo tugiye kubona mudasobwa tuzashyiramo uburyo bw’Ikinyarwanda, dushyiramo n’udushya twose bagenzi bacu bagiye bahanga dushingiye ku ikoranabuhanga, abantu bo mu byaro by’iwacu bajye baza babone ayo makuru, kandi tuzarushaho kwagura serivisi zacu zive mu Murenge wa Mareba zije mu wa Ruhuha, Kamabuye, Ngeruka n’uwa Nyarugenge.”

Jean Claude Iradukunda afite umushinga witwa Mushuti wanjye Kiyosike, ni umushinga ufasha urubyiruko kubona amakuru ndetse na serivisi bishimiye zirimo kubona agakingirizo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, avuga ko impamvu batekereje uwo mushinga ari uko benshi mu rubyiruko bagira ipfunwe mu bijyanye no kwakira ndetse no kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Aime Jules Simbi avuga ko bagiye kurushaho kwagura ibikorwa byabo bakabigeza no mu yindi Mirenge yegeranye n'uwo basanzwe bakoreramo wa Mareba
Aime Jules Simbi avuga ko bagiye kurushaho kwagura ibikorwa byabo bakabigeza no mu yindi Mirenge yegeranye n’uwo basanzwe bakoreramo wa Mareba

Ati “Ikintu cya mbere tugiye gukora, urabona ko icyo dufite ari umushinga utanoze, tugiye kuwunoza neza kugira ngo ugere ku rwego rwa nyarwo, nyuma yaho duhite tubikora, aho kw’ikubitiro tuzahita dukora imashini 100 bakazadufasha kuzigeza ku rubyiruko.”

Ubuyobozi bukuru bwa Imbuto Foundation buvuga ko buzakomeza gushyigikira urubyiruko muri gahunda zitandukanye z’iterambere kugira ngo bibafashe kurushaho kwiteza imbere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Mu ijambo rye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Sandrine Umutoni, yabwiye urubyiruko rwahembwe ko ibihembo bahawe ari ibyo kubafasha kurushaho gukora ubushakashatsi, bakanatekereza guha akazi bagenzi babo b’urubyiruko.

Sandrine Umutoni yasabye urubyiruko gukomeza guhanga udushya dutanga akazi ku rundi rubyiruko
Sandrine Umutoni yasabye urubyiruko gukomeza guhanga udushya dutanga akazi ku rundi rubyiruko

Ati “Tuzi neza ko iyo ugize igitekerezo cyiza, kigira umushinga mwiza ukabyara akazi, ako kazi keza kagakorwa na bagenzi banyu b’urubyiruko kandi kagatuma bagira imibereho myiza bakiteza imbere n’Igihugu cyacu.”

iAccelerator yatangijwe bwa mbere n’Umuryango Imbuto Foundation mu Kuboza 2016, ikaba ari uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rubafasha gutanga umusanzu wabo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari, aho ba rwiyemezamirimo bato bafashwa kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w’ibikibangamiye sosiyete.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Sandrine Umutoni niwe wahembye umushinga Rango Library
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Sandrine Umutoni niwe wahembye umushinga Rango Library
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Imbuto Foundation avuga ko bazakomeza gufasha ndetse no kuba hafi urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation avuga ko bazakomeza gufasha ndetse no kuba hafi urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka