2019 irasiga imodoka zose zitwara abagenzi zirimo interineti

Minisiteri y’ibikorwaremezo itangaza ko guhera mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2019 imodoka zose zitwara abagenzi zizaba zirimo interineti.

Imodoka zitwara abantu zibaba zifite interineti ikora neza bitarenze 2019
Imodoka zitwara abantu zibaba zifite interineti ikora neza bitarenze 2019

Sosiyete yitwa “Korea Telecom Network Rwanda” , yasinyinye amasezerano na leta y’u Rwanda gurakwiza interineti ya 4G mu gihugu hose, kuri ubu ikaba igeze kuri 96.4 % by’ahagomba kujya interineti.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko k’ubufatanye na sosiyete z’ikoranabuhanga imodoka zitwara abagenzi zose haba mumujyi wa Kigali ndetse no mu ntara zizashyirwamo interineti igezweho izajya ifasha abagenzi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, yavuze ko muri Mutarama 2019, imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zose zizaba zashyizwemo interineti ya 4G WIFI.

Imodoka za KBS zo zamaze kugeramo interineti
Imodoka za KBS zo zamaze kugeramo interineti

Imodoka zitwara abagenzi zikorera mu nkengero za Kigali zigashyirwamo interineti ya 3G WIFI mu mpera za 2019.

Minisitiri Uwihanganye, avuga ko kuri ubu ibijyanye n’igerageza bigeze kure. Bimwe muri byo ni nk’uburyo bwo kumenya amakuru yose umugenzi yakenera ari mu rugendo, nk’ay’aho imodoka igeze, igihe gisigaye ngo igere aho igiye n’ibindi.

Yongeraho ko nko mu mujyi wa Kigali, imihanda inyurwamo n’imodoka zitwara abagenzi izaba yatangiye gukora bitarenze ukwezi kwa gatandatu umwakwa wa 2018, ubwo ibikorwa byo kwagura imihanda bizaba byarangiye.

Avuga kandi ko kuri ubu hari imirimo irimo gukorerwa icyarimwe mu bijyanye n’ubwikorezi mu mujyi wa Kigali, nko kunoza ibijyanye n’ibyerekezo by’imodoka zitwara abantu, gusha za kontaro nshya kompanyi zitwara abantu ndetse no gushyiraho amabwiriza mashya agenga ubwikorezi.

Muri uyu mushinga kandi harimo ibijyanye no kubaka aho abagenzi bategerereza imodoka haboneka ikoranabuhanga rya interineti ndetse na televiziyo zitanga amakuru atandukanye Kuburyo umuntu utegereje imodoka atagira irungu. Kuri iki kintu igerageza rikaba riri gukorerwa aho abagenzi bategerereza imodoka kwa Lando iremera.

Mu 2013, Umujyi wa Kigali watanze uruhushya rw’imyaka itanu ku masosiyete akora ibijyanye n’ubwikorezi mu mujyi wa Kigali, uruhushya rwarangiye mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2018.

Minisitiri Uwihanganye, avuga ko uyu mushinga ugamije gutuma uburyo bwo gutwarira hamwe abantu n’ibintu mu gihugu buba uburyo buri wese yifuza gukoresha, bwizewe kandi butekanye kandi.

Muri uyu mushinga uvuguruye kandi, umwanya abantu bategereza imodoka uzagabanuka kukigero cya 50%.

agira ati: "Umwanya abantu bategereza uzava ku minota 30 ugere ku minota 15 mu mujyi wa Kigali".

Hagati aho, Patrick Buchana, umuyobozi wa AC Group, sosiyete y’ikoranabuhanga yahawe akazi ko kugeza ikoranabuhanga mu modoka zitwarira abantu hamwe, yagaragaje uburyo abantu nka 200 kuri ubu bagenda mu modoka 177, kdi abo bantu bashobora kugenda mu modoka nke cyane zitwarira abantu hamwe. ibi rero ngo bizagerwaho binyuze mu buryo bwa ’Tap and Go’ muri bus, bwizewe kdi bwubahiriza igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye mfite igitekerezo?! nyakubahwa minisituri nasabaga ko mbere yo kunoza ibijyanye na internet muri izi bus mubanze munoze ibijyanye n’umubare w’abagenzi ziriya bus zitwara kuko byaba ari ugukora ubusa kuko umuntu ntiyabasha kujya kuri internet n’umubyigano no kugenda umuntu amanitse amaboko yabishobora ate koko?!!! icyo kintu mugitekerezeho.

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

ntibakatubeshye . internet yabo ni nkumurimbo ntabwo ikora

mayuya yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka