Ikigo cy’Abanyasuwede kitwa ‘Addressya’ cyatangije mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kuranga aho umuntu atuye hose mu gihugu cyangwa akorera, hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.
Robo ivuga, ikagira imiterere n’ijwi nk’iby’umugore, yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zinyuranye zireba ubuzima bw’abaturage.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yatangije ihuriro rya kabiri ry’ubukungu mu nama ya gatanu yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu rugamba rwo guhindura amateka Afurika (Transform Africa Summit), inama ya mbere nini y’ikorabuhanga ku mugabane wa (...)
Perezida Kagame arasaba kunoza amategeko ahana abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga. Yabivugiye i San Francisco muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yayoboye inama y’umurongo mugari wa Interineti.
Abayobora Kaminuza za Afurika n’ibigo by’ubushakashatsi barasaba ibihugu byabo kubagenera nibura 1% by’ingengo y’imari buri mwaka, kugira ngo batange ubumenyi bw’ikirenga(Doctorat na PhD).
Irobo yitwa ‘Marty’ yakozwe n’uwitwa Sandy Enoch, ari na we washinze Sosiyete yitwa ‘Robotical Ltd’ muri uyu mwaka wa 2019.
Biteganyijwe ko Umurusiya w’umuherwe witwa Eugene Kaspersky, ari na we wavumbuye ikoranabuhanga rya ‘kaspersky’ rifasha mu kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga gufatwa na za virusi zangiza amakuru cyangwa ibibitswe muri ibyo bikoresho, azitabira inama ya ‘Transform Africa’ izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu (...)
Bitarenze ukwezi kwa Kamena 2019, mu Rwanda hagiye gukorwa ‘porogaramu’ (Application) izashyirwa muri telefoni zigendanwa, ikajya ifasha Abanyarwanda kuemenya amakuru ku mihindagurikire y’ikirere, bityo bigire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Ibihumbi by’abazitabira inama ya “Transform Africa” ya gatanu, izabera i Kigali mu kwezi gutaha, bazagira amahirwe yo guhura n’irobo yitwa Sophia, ababishaka banaganire na yo.
Iki ni kimwe mu byifuzo abagura serivise hifashishijwe ikoranabuhanga bagaragaje tariki 15 Werurwe 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuguzi.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga ifatanyije na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’umushinga wa DOT barashishikariza abagore n’abakobwa gukoresha ikoranabuhanga.
Hari abatakaza umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro bitagira icyo bibungura. Hirya no hino ku isi imbuga za Interineti zimaze kuba isoko rusange ku buryo ushobora guhaha ikintu mu Bushinwa cyangwa i Dubai wibereye i Kigali, ndetse n’ahandi ku (...)
Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 saa tanu n’iminota 37, icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina ‘Icyerekezo’ cyoherejwe mu kirere. Ni icyogajuru cyoherejwe mu kirere ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho cyitwa ‘One Web’.
Icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina “Icyerekezo” cyoherejwe mu kirere mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.
Umushinga w’Abayapani witwa CORE (Community Road Empowerment) ugiye gutoza urubyiruko 200 gukora imihanda y’icyaro nta mashini zikoreshejwe.
Mu rwego rwo gufasha abaturage batuye mu mijyi y’u Rwanda, harimo na Kigali, gukoresha itafari rya rukarakara nk’igikoresho gihendutse mu bwubatsi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigiye gutangira ubushakashatsi ku butaka mu turere twose tw’u Rwanda kugira ngo harebwe itafari rya rukarakara ryakoreshwa muri buri gace k’u (...)
Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho iravuga ko ifite gahunda yo kubaka andi mashuri yigisha kwandika porogaramu za mudasobwa ‘Coding academies’, azigisha ibijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga, kwandika za porogaramu za mudasobwa, n’ibindi mu ikoranabuhanga riteye (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kirimo gutegura ikoranabuhanga rizatuma ibiri ku gishushanyo mbonera bireberwa kuri telefone hirindwa abakora ibinyuranyije na cyo.
Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riratangaza ko mu gihe cya vuba ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu byazajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Hari abantu bataramenya ko telefoni zigendanwa, igihe zititondewe zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ubw’abana kuko baba bagifite amagufa yoroshye kandi bagikura.
Mu myaka y’1998 n’2000 bamwe mu bari mu Rwanda bavuganye na Kigali Today bemeza ko ari bwo iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho ryatangiye gusakara mu banyarwanda. Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni ngendanwa, mudasobwa na interineti byatangiye kuba nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, dore ko byishimiwe na benshi (...)
Imbuga za Interineti z’Uturere zafasha abashaka kumenya amakuru yerekeranye na buri karere mu gihe zaramuka zitaweho. Usibye kuba zimwe muri zo zitaryoheye ijisho, hari amakuru cyangwa imyirondoro umuntu azishakiraho ntabibone. Ubwo Kigali Today yasuraga zimwe muri zo, ku wa mbere tariki 04 Gashyantare 2019, hari amakuru (...)
Mu myaka nka 18 ishize, kugira ngo umusaza Mpakaniye Onesphore w’imyaka 70 abone ibyangombwa birimo ibimuhesha urupapuro rw’inzira(passport), yagombaga gukora urugendo rurenze ibirometero 10 ajya kubishaka muri Komini.
Urugaga rw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda ruratangaza ko mu gihe kitarenze amezi atandatu abatwara abagenzi kuri moto bo mu gihugu hose bazaba batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryitwa ‘mubazi’ rituma utwara umugenzi kuri moto amenya amafaranga yishyuza uwo (...)
Ubwo Umuryango FAWE Rwanda uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa washyikirizaga mudasobwa zigendanwa abakobwa 174 urihira amashuri muri INES-Ruhengeri, wabasabye kuzifashisha mu masomo, birinda kuzikoresha ibidafite umumaro nka filime z’urukozasoni n’ibindi (...)
Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga (...)
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha amashyiga ya gaz akorerwa mu Rwanda, mu gihe ayari asanzwe ku isoko ry’u Rwanda yaturukaga mu Bushinwa.
Abasore n’inkumi bize mu ishuri ry’imyuga rya Kigali (KIAC) bemeza ko umwuga bize wo gufotora, gufata amavidewo no kuyatunganya utazatuma basaba akazi ahubwo ko bazagatanga.
Nagapfura Brigitte wari usanzwe akora akazi ko kudoda, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 17 Mutarama 2019 yavuye ku kazi nk’ibisanzwe atahana icupa rya gaz yari avuye kugura kuko indi yari yashize.