Nyagatare:Abagombaga guhabwa ingurane barimo gusenyerwa n’amazi

Abaturage batuye mu kagari ka Cyabayaga babariwe imitungo yabo bagomba kwimuka bavuga ko bimwe ingurane ahubwo ibikorwa by’umuhanda birakomeza bibateza umwuzure.

Aha ni mu cyumba cy'inzu y'umuturage yabuze uko akuramo amazi
Aha ni mu cyumba cy’inzu y’umuturage yabuze uko akuramo amazi

Umwe muri abo baturage witwa Vuguziga Immacuelée, avuga ko inzu yabo bayivuyemo guhera kuwa gatatu w’icyumweru gishize kubera umuvu w’amazi wavuye mu muhanda ukinjira mu nzu yabo bakabura aho barara.

Uyigezemo iracyarimo icyondo nyirayo akavuga ko abana yabajyanye kwa nyirakuru naho we n’umugabo, buri wese akaba ashakisha aho arara mu baturanyi.

Aha ni mu nzu ya Vuguziga atakiraramo kubera ko habaye icyondo
Aha ni mu nzu ya Vuguziga atakiraramo kubera ko habaye icyondo

Ati “Ubu harumuka, twaradashye biranga, abana nabajyanye kwa nyirakuru, jye n’umugabo buri wese ashaka aho arara mu baturanyi, tubayeho ku bukoboyi, ikorwa ry’umuhanda riratuzengereje, barambwiye ngo nyivemo none se nzajya hehe”?

Undi witwa Gatana Alphonse, avuga ko babariwe imitungo yabo guhera mu kwezi kwa mbere 2019, bigera mu kwezi kwa gatatu bose baramaze kubarirwa.

Yibaza impamvu badahabwa ingurane zabo kandi ibyasabwaga byose barabitanze.

Umuhanda uri hejuru y'amazu amazi akava mu muhanda yinjira mu mazu
Umuhanda uri hejuru y’amazu amazi akava mu muhanda yinjira mu mazu

Avuga ko bafite impungenge z’uko inzu yazamugwaho kubera umuvu w’amazi winjira mu nzu zabo igihe cy’imvura kuko batinze umuhanda ukajya hejuru y’amazu yabo.

Agira ati “Dufite impungenge kuko hashize amezi atatu tudahabwa ingurane zacu, ikindi umuhindo wageze tutarahabwa ingurane zacu ngo twimuke, amazi arimo kwisuka mu nzu, imvura ishobora kugwa mu ijoro inzu zikatugwa hejuru”.

Uruhande rumwe amazi yasibye amayira hagati y'inzu z'abaturage
Uruhande rumwe amazi yasibye amayira hagati y’inzu z’abaturage

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi kirimo kuganirwaho hagati y’akarere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

Ati “Turimo gushaka icyakorwa ngo amazi adakomeza kujya mu nzu z’abaturage mbere y’uko bimuka, barabariwe barasinya ariko tugomba kubarinda amazi, turimo kubiganiraho na RTDA”.

Abaturage bagomba guhabwa ingurane bakimuka mu kagari ka Cyabayaga ni 30. 15 gusa nibo bamaze kuzuza ibyangombwa ku buryo bahabwa ingurane, abasigaye bakaba batarabona ibyangombwa byemeza ko imitungo ari iyabo.

Abafite ikibazo ni abatuye munsi y'umuhanda haruguru y'igishanga gihingwamo umuceri
Abafite ikibazo ni abatuye munsi y’umuhanda haruguru y’igishanga gihingwamo umuceri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka