Ikigega Green Fund kitezweho kurengera ibidukikije kinazamura ubukungu bw’u Rwanda

Ikigega Nyarwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga igamije gurengera ibidukikije (Green Fund), gifite intego yo gufasha u Rwanda kuba igihugu cybahiriza amahame y’ibidukikije gifasha abaturage gukora imishinga irengera ibidukikije iakanabafasha kwiteza imbere.

Ibi ni ibitangazwa na Alexis Mulisa, umuhuzabikorwa w’iki kigega kimaze imyaka ibiri gitangijwe mu Rwanda ariko kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 9/10/2014.

Alexis Mulisa, umuhuzabikorwa w'ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibitukikije FONERWA.
Alexis Mulisa, umuhuzabikorwa w’ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibitukikije FONERWA.

Agira ati “Nk’iyo dufasha nka gahunda ya Gira inka, ababonye izo nka abenshi baba bacanisha inkwi icyo tuba dukora ni ukuvuga ngo niba tugiye muri iyi gahunda turasa n’aho abantu bagabanya itemwa ry’amashyamba bacana inkwi tugakoresha biyogazi.
Hari ibintu by’ifumbire ibiva muri ayo mase nabyo ntago byangirika bikoreshwa mu ifumbire ikoreshwa mu butaka igafata ubutaka neza.”

Mulisa asobanuraga ko mu mishinga bateye inkunga 18 yo kurengera ibidukikije harimo n’iyo gufasha abaturage kwiteza imbere ariko fitie aho ihuriye no kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego bateye inkunga umwe mu mishinga yo gutanga inka mu baturage.

Hakozwe urugendo rwo gukangura Abanyarwanda kumenya imikorere y'iki kigega.
Hakozwe urugendo rwo gukangura Abanyarwanda kumenya imikorere y’iki kigega.

Rose Mukangomeje, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ubwi hakiri kare kugira ngo umuntu abe yahita avuga ibikorwa cyagezeho ariko yizera ko mu minsi izaba bizaba bigaragarira ijisho.

Ati “Icyo duteze kuri FONERWA ni uko yashakisha amafaranga menshi. Tuzayiha inkunga ishoboa kugira ngo turebe ko amafaranga yaboneka kugira ngo ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije, bijyanye n’iterambere rirambye by’iki giuhugu cyacu bikemuke.

Ubundi dufite politike, dufite amategeko dufite ibigo bihari ariko icyo twari tutarabona ni amafaraga yo kugira ngo bya bibazo bishobore kuba byabonerwa umuti.”

Inshingano n’iki kigega ni ugukusanya amafaranga aza mu gihugu agamije kurengera ibidukikije no kurwanya imihidagurikire y’ibihe. Ibigo na za Minisiteri zo mu Rwanda nazo zishyiramo amafaranga ndetse hari n’ava mu ngengo y’imari.

Kuva mu myaka ibiri ishize gitangiye gukora kimaze gutera inkunga imishinga igera kuri 18 yatwaye miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cyo kimaze kwakira miliyari zigera kuri 59 z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

biravugwa ko mummyaka nka 100 itandatu iri imbere abanyaburayi abo muri ibi bihugu bazaba berekeza muri afrika kuhaba kuko niho hazaba hari ubuzima ni umwka mwiza, aya mahirwe rero yo kugira umugabane ufite ubuzima twakayabyaje umusaruro rwose dufata neza ibidukikije tubirinda ba byonnyi

karenzi yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

twite ku bidukikije maze u Rwanda rwacu rube rwiza

mutamu yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka