Yarangije ubushakashatsi buzafasha imijyi y’u Rwanda kutamena ibishingwe

Imyanda n’ibishingwe biva mu mijyi ni kimwe mu bihangayikishije isi n’u Rwanda by’umwihariko, bitewe n’ingaruka bigira mu kwangiza ibidukikije, kubangamira abantu ndetse no guteza Leta igihombo.

Buregeya yerekana ubushakashatsi amaze gukora ku musaruro ushobora kubyazwa ibishingwe aho kugira ngo bitabwe
Buregeya yerekana ubushakashatsi amaze gukora ku musaruro ushobora kubyazwa ibishingwe aho kugira ngo bitabwe

Mu mwaka wa 1999, Buregeya Paulin yashinze ikigo gikusanya ibishingwe mu ngo no mu bigo kibijyana ku bimoteri, ariko afite na gahunda yo kuzabihinduramo ibintu bikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Buregeya avuga ko mu mwaka wa 2010 yatangiye kwifashisha abantu b’ingeri zitandukanye bazobereye muri siyansi, asura bimwe mu bihugu byateye imbere mu micungire y’imyanda, agaruka afite gahunda yo kuzabona imijyi y’u Rwanda itagira ibimoteri.

Ukigera mu biro by’uyu muyobozi akaba na nyiri ikigo cyitwa COPED, uhasanga ibikoresho byinshi ariko bifite amabara ane(icyatsi kibisi, ubururu, umuhondo n’umukara), bikaba bimufasha gusobanurira abantu uko bavangura ibishingwe hagamijwe kugena uburyo bw’imicungire yabyo.

Ifumbire n'ibicanwa Buregeya akura mu myanda ibora
Ifumbire n’ibicanwa Buregeya akura mu myanda ibora

Yagize ati "Imyanda twe tuyicamo ibice bine, hari (1)imyanda ibora igizwe n’ibiti, ibyatsi n’ibiryo,...hakabaho (2) ibintu bibyazwa umusaruro binyuze mu nganda, bikaba ari ibirahure n’amacupa, ibikozwe mu mpapuro, mu ibumba, mu byuma no muri plastique".

Ati "Icyiciro cya gatatu(3) ni ibintu bitabora byagenewe kujugunywa biba bikozwe mu myenda, mu ruhu no mu biti" , aho atanga ingero z’imyambaro, inkweto, imikandara, ingofero, ibikapu, ibikinisho by’abana n’imifariso.

Icyiciro cya kane (4) ni ibintu byose byateza ibibazo ku buzima, birimo imiti n’ibindi byakoreshejwe kwa muganga, ibicuruzwa byarengeje igihe cyo gukoreshwa, ibinyabutabire bitandukanye ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Buregeya ahita yerekana uburyo nta bishingwe byo mu cyiciro cya mbere(1) ubu byagakwiye kuba bijyanwa ku kimoteri cy’i Nduba mu karere ka Gasabo, kuko imyanda y’ibintu bibisi bigizwe n’ibiribwa ayikoramo ifumbire.

Imyanda y’ibintu byumye bikomoka ku biti, Buregeya ayikoramo ibicanwa (briquette) bisimbura amakara n’inkwi, akavuga ko byaka neza, biramba mu ziko kandi bihendutse kurusha ibicanwa bisanzwe.

Ati "Iyi ’briquette’ imwe igurwa amafaranga 100, izigera mu 10 zahisha inkono y’ibishyimbo ku kigo cy’amashuri, aho bari gukoresha amafaranga ibihumbi bitanu yo kugura inkwi hagakoreshwa briquette z’amafaranga 1,000".

Ipave Buregeya akura mu myanda itunganywa
Ipave Buregeya akura mu myanda itunganywa

Buregeya avuga ko hari amahirwe atandukanye abaturage bashobora kubyaza imyanda ibora kuko ari yo myinshi, ikaba igize 70% y’ibishingwe byose bijyanwa ku bimoteri.

Mu myanda yo mu cyiciro cya kabiri(2) Buregeya akoramo amapave yo gusasa mu nzu cyangwa hanze, ariko ko hari n’abandi bantu bayikoramo ibikoresho bitandukanye byo mu nzu no mu biro.

Mu myanda yo mu rwego rwa gatatu(3)nta kintu Buregeya arabasha kuyikoresha usibye kuyisya akaba ari byo ajugunya, ariko akavuga ko mu bihugu byateye imbere ibi bishingwe bitwikwa bikabyara ingufu z’amashanyarazi.

Imyanda yo mu rwego rwa kane Buregeya avuga ko imwe azayishyira mu byokezo byitwa ’incinerateur’ bikayihinduramo ivu ryo gutabwa, indi igizwe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga akayigurisha ku ruganda ruri mu Karere ka Bugesera.

Buregeya avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2021 azashinga inganda mu Karere ka Kamonyi zikora ifumbire, ibicanwa n’amapave yo kubakisha, byose bikazaba bikorwa mu bishingwe akura i Kigali no muri Kamonyi.

Yagize ati "Mfite ikimoteri cy’Akarere ka Kamonyi ncunga ku buryo mu mwaka utaha guhera mu kwezi kwa mbere, ngiye kujya mvana ibishingwe i Kigali babivanguye neza, mbishyire hamwe n’ibituruka muri Kamonyi abe ari na ho mbitunganyiriza, 10% by’ibishingwe byose ni byo byonyine bizatabwa ku kimoteri".

Imyanda yo mu cyiciro cya gatatu n'icya kane na yo ngo ifite uburyo itunganywa igatabwa ku buryo idashobora kugira icyo yangiza ku gasozi
Imyanda yo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane na yo ngo ifite uburyo itunganywa igatabwa ku buryo idashobora kugira icyo yangiza ku gasozi

Buregeya avuga ko agiye kumara amezi atatu ya nyuma y’uyu mwaka wa 2020 yigisha abakiriya be bamuha ibishingwe uburyo bwo kubivangura.

Iyi nyigo Buregeya avuga ko izaba imbarutso yo gufasha abashoramari batwara ibishingwe guhindura imikorere, bakareka kubimena ku gasozi ahubwo bakabihinduramo ishoramari riteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka