Ushaka gutema igiti i Kigali asaba uruhushya Umuyobozi w’Umujyi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buributsa abawutuye ko umuntu wese ushaka gutema igiti abisabira uruhushya, yandikiye Umuyobozi w’uyu Mujyi (Mayor).

Abantu baributswa ko gutema igiti bagomba kubisabira uruhushya
Abantu baributswa ko gutema igiti bagomba kubisabira uruhushya

Iyi gahunda isanzwe ikurikizwa mu Ntara zose z’Igihugu mu rwego rwo kurengera ibiti, kugira ngo abantu badakomeza kubitema uko bishakiye.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko yifuza kubona inzu zigize imiturire y’Abanyarwanda zitagaragara, ahubwo imijyi n’imidugudu bigomba kuba biri mu ishyamba.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize ku rubuga rwa Twitter rigira riti "Kirazira gutema igiti udasabye uruhushya. Uruhushya rwo gutema igiti rutangwa n’Umujyi wa Kigali wonyine, kandi mu nyandiko. Gutema igiti ni ukwangiza ibidukikije kandi bihanwa n’amategeko."

Umwe mu bakozi b’Umujyi wa Kigali yakomeje asobanura ko ibi bikubiye mu mwanzuro wa Komite nyobozi y’uwo Mujyi, wafashwe ku itariki 25 Kanama 2022.

Uyu mwanzuro uvuga ko uruhushya rwo gutema igiti rutangwa n’Umuyobozi w’Umujyi, ariko abakozi bo ku Murenge no ku Karere bakazajya bihutisha ubwo busabe, bukagera ku Muyobozi vuba.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibiti bihari kugira ngo bigabanye imyuka ihumanya ikirere, inateza imihindagurikire y’ibihe.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati "Iyo baguhaye uruhushya rwo gutema igiti baba bareba bati ’ese kirabangamye, kirashaje, giteza ibikoko bikaza mu rugo, ese ugiye kuhubaka, hanyuma bakakubwira ngo ’dore uburyo warinda igiti kandi ukahubaka’, ntabwo igisubizo buri gihe ari ukugitema."

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, we yifuza ko imijyi yose n’imidugudu byo mu Rwanda byagombye kuba biri mu ishyamba, inzu zitagaragara.

Dr Mujawamariya ati "Ishusho nkunze gufatiraho urugero ni iyo mu Kiyovu, inzu zaho ntuzibona ubona amashyamba gusa, turifuza ko u Rwanda tumera nk’umujyi uri mu ishyamba."

Ubusanzwe iyo Umujyi udafite ibiti usanga uhora ubuditsemo ibicu bituruka ku myotsi iva mu nganda no mu binyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, bigateza indwara z’ibyorezo zibasira ahanini imyanya y’ubuhumekero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birasaba ko abayobozi binzegi zibanze bigishwa mbere. Ibiti babyita ibihuru, rimwe bagategeka guharura umuhanda , Kandi bitari humbwa ahubwo , hagakupwe ibyatsi, k bikaba bigifi , bikarinda isuri. Bifashe mumuhanda . Biyungurura amazi Amazi, bigatuma ubutaka Bw’urwanda nifumbire bitajya mumahanga ... Nyabarongo izaba urubogoboho. Bigere no kuri Nike.

Hodari yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka