Urusobe rw’ibinyabuzima rutabungabunzwe uko bikwiye abantu bashiraho burundu – Impuguke

Abahugukiwe ibirebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, batanga inama z’uko abantu bakomeza gutahiriza umugozi umwe, barushaho kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kubibugabunga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ingaruka zo gukendera kw’ibihumeka bibarizwa ku isi.

Gishwati-Mukura, ni rimwe mu mashyamba abarizwa mu byanya bikomye ku isi
Gishwati-Mukura, ni rimwe mu mashyamba abarizwa mu byanya bikomye ku isi

Ibi barabitangaza mu gihe byinshi mu bihugu byo hirya no hino ku isi, byizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize hatangijwe gahunda ngari ya UNESCO, yiswe Man and Biosphere (MaB), yashyizweho mu mwaka w’1971, hagamijwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, no kubungabunga ibyanya bikomye ku rwego rw’isi, mu rwego rwo kwimakaza imibanire y’umuntu n’urusobe rw’ibidukikije.

Mu bihugu 129 byo ku migabane itandukanye y’isi, habarirwa ibyanya bikomye 714 biri muri gahunda ya MaB. Muri ibyo bihugu, ibigera kuri 31, ni ibyo ku mugabane wa Afurika, bifitemo ibyanya bikomye 85.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibyanya bikomye 2, bibarizwa muri gahunda y’ibyanya bikomye ku rwego rw’isi aribyo: Ishyamba ry’Ibirunga, ryashyizwe muri urwo rwego mu mwaka wa 1983 n’Ishyamba rya Gishwati-Mukura ryashyizwe muri urwo rwego mu mwaka wa 2020.

Eng. Ngoga Thélésphore, Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) akaba n’umwe mu bagize Komite ya MaB ku rwego rw’Igihugu, ashimangira ko hari inyungu nyinshi u Rwanda rufite mu kugira ibyanya bikomye.

Yagize ati “Kuba hari ibyanya bikomye byoroshya n’uburyo burambye bwo kuhabungabunga no kugabanya ibyago by’iyangirika ku binyabuzima bihabarizwa. Ibyanya bikomye byo muri uru rwego kandi, bituma n’uduce biherereyemo birushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bikanongerera agaciro ibikorwa n’abaturage bo mu nkengero zaho, bigatuma na bo bashyiraho akabo mu kuhabungabunga birushijeho”.

Muri iki gihe ariko, uko habaho ubwiyongere bw’abantu barimo n’abadasobanukiwe byimbitse akamaro ko kubungabunga ibyanya bikomye, bituma hari ahagaragara ababangamira ibidukikije byaho.

Eng. Ngoga akomeza agira ati “Uburyo dukoresha umutungo kamere uri ku isi, twagombye kuwubungabunga mu buryo n’abazadukomokaho mu gihe kizaza, bazaba bawifashisha kandi ntibibateze ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ni na yo mpamvu muri iki gihe bigaragara ko hari ubwiyongere bw’abantu, hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye, zaba izishingiye ku bushakashatsi, kongera ubumenyi n’ubukangurambaga mu bantu, cyane cyane abaturiye biriya byanya bikomye bakigishwa byimbitse uko babibungabunga, by’umwihariko bita ku kubanira neza urusobe rw’ibinyabuzima byaho”.

Muri urwo rugamba, urubyiruko rwashinze Ihuriro ry’urubyiruko ryitwa Rwanda MaB Youth Network, aho bamaze imyaka ibiri bakora ibikorwa bitandukanye bifitanye isano no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Iradukunda Prosper, ukuriye iryo huriro mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika yagize ati: “Nk’urubyiruko twifuza gukomereza mu mujyo wo kumva no kumvikanisha ko dufite ubushobozi n’uruhare rukomeye, mu gutuma ibyanya bikomye n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, bikomeza kuba akabando k’ubu n’igihe kizaza”.

Ati “Dufatanyiriza hamwe mu kumenya icyo ubushakashatsi bubivugaho, tukamenya ngo ni iki abikorera bo muri urwo rwego bibandaho, tukabishingiraho dukorana n’urubyiruko bagenzi bacu, kimwe n’abaturage muri rusange, kumva kimwe ibyo urusobe rw’ibinyabuzima rudutegerejeho mu gukumira ibyaruhungabanya”.

Urwo rubyiruko runategura amarushanwa yitabirwa n’abana bato cyangwa urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri, mu kugaragaza impano zikubiyemo ibyo bazi ku mavu n’amavuko y’ibyanya bikomye n’imicungire yayo.

Eng. Dominique Mvunabandi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri CNRU, iyi ikaba ari Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’ishami rw’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), avuga ko bashyize imbaraga mu gusuzuma ibibangamira iterambere rirambye ry’aho ibyo byanya bikomye biherereye.

Yagize ati “Dushyira imbaraga mu gusuzuma ibibazo bibangamiye iterambere rirambye ry’aho ibyo byanya bikomye biherereye. Urugero niba hari ahagaragaye abangiza umutungo kamere w’aho bakora nk’ubucukuzi, abangiza amashyamba batema ibiti, kuragiramo amatungo n’ibindi bitandukanye. Twifashisha ubushakashatsi n’ubunararibonye mu kumenya intandaro yabyo, noneho tukabishingiraho dushyiraho ingamba zituma ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu kubibungabunga bwiyongera, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zituruka ku bikorwa bya muntu bibyibasira”.

Ibyanya bikomye byo mu Rwanda bifatiye runini ibinyabuzima, kuko ari ubuturo bw’inyamaswa zitandukanye harimo n’iziri gukendera ku isi. Habarizwa kandi amoko anyuranye y’ibimera yiganjemo n’ibifitiye abantu akamaro cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi.

Eng. Ngoga atanga inama z'uko abantu babungabunga ibyanya bikomye mu kwirinda ingaruka zishingiye ku mihindagurikire y'ibihe mu hazaza.
Eng. Ngoga atanga inama z’uko abantu babungabunga ibyanya bikomye mu kwirinda ingaruka zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe mu hazaza.

Abahanga bagatanga inama z’uko kubibungabunga nyako ari ukwirinda ubushimusi bw’inyamaswa, kugabanya umuvuduko mu gutema ibiti, kwirinda ibihumanya ikirere, kwirinda kwangiza imigezi abantu ngo bajugunyemo imyanda n’ibindi bifitanye isano no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Izo ngamba kimwe n’izindi zitandukanye, ngo zidashyizwe mu bikorwa byaba intandaro yo kubangamirwa kw’ibiremwa ibyo ari byo byose byo ku isi, bikisanga bitagifite ubuhumekero, bikaba byashiraho burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose iyo urusobe turwitezeho byinshi tukirengagiza ko natwe rudukeneye bizarangira abazaza batuvuma ko tutigeze tubatekerezaho.

Ni inshingano zaburi wese kubungabunga.kdi twese hamwe twaba igisubizo.

Chacal Prosper yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka