Uruhare rw’amashuri mu kurengera ibidukikije rurakenewe

Ibigo by’amashuri bikwiye kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, kuko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka no ku banyeshuri, nk’uko bigarukwaho na Dr Gloriose Umuziranenge wigisha ibijyanye n’ibidukikije mu Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS).

Uyu ni Kagenza JMV, Umuyobozi w'umushinga Green Gicumbi, atoza abana guyetra ibiti
Uyu ni Kagenza JMV, Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, atoza abana guyetra ibiti

Nk’uko uyu mwalimu abisobanura mu kiganiro na Kigali Today, ihindagurika ry’ikirere rituruka ku kuba ibidukikije bitabungabungwa uko bikwiye, kandi rigira ingaruka ku bantu bose, ndetse no ku banyeshuri ku bijyanye n’imyigire yabo.

Agira ati “Nko mu Turere tw’Amajyaruguru hari igihe imihanda iba yacitse cyangwa bagwiriwe n’ibindi biza bitandukanye, ugasanga abana bamaze nk’icyumweru batagiye ku ishuri kubera umuhanda wacitse; ibyo byose byanze bikunze bifite icyo bikerereza mu bijyanye n’imyigire y’abana.”

Yongeraho ko iyo hariho ubushyuhe bukabije abanyeshuri batabasha kwiga neza.

Nyamara, ngo hari igihe ibigo by’amashuri bishobora kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko bivamo imyanda myinshi, harimo n’iy’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo uburozi bwica ubuzima, hakava amazi y’imvura ashobora kwangiza ibidukikije igihe atafashwe.

Ati “Ibigo by’amashuri bigomba gutekereza ku gutunganya imyanda ibiturukamo, bigatekereza gufata amazi y’imvura, byanashoboka bikayifashisha bityo bikagabanya fagitire y’amazi ya Wasac, ndetse bikanatekereza ku kwifashisha ingufu zidahumanya ikirere.”

Ikindi ibigo by’amashuri bisabwa ngo ni ukwigisha abana ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, bakanigishwa kubishyira mu bikorwa bahereye ku byo bakorera ku ishuri, urugero nko gutera ibiti bizana umuyaga mwiza, bityo bakazabasha kubikorera n’ahandi.

Abana bashobora gutozwa gutera ibiti ku ishuri hanyuma bakazanabigira umuco iwabo
Abana bashobora gutozwa gutera ibiti ku ishuri hanyuma bakazanabigira umuco iwabo

Na none ariko, hari uwatekereza ko gutera ibiti ku mashuri cyangwa kuhakora ubusitani butuma haza akayaga keza bishobora gutuma imbuga z’ibigo zishiraho, abana ntibabone aho bakinira.

Aha Umuziranenge avuga ko hashobora no gukorwa ku buryo kubungabunga ibidukikije bikorwa ariko n’abana bakabasha kwidagadura.

Ati “Icyakorwa ni uko harebwa uko byombi byagerwaho bitabangamiranye. Ikindi ni ukureba siporo zikeneye gukorwa ku buryo zitabangamira ibidukikije.”

Asoza agira ati “Ibidukikije bititaweho, ibyo turwanirira byose, gutera imbere, ntibyashoboka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka