Urubyiruko rurasabwa kuba inshuti z’ibidukikije
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye urubyiruko n’abakiri bato kuba inshuti z’ibidukikije, no guharanira gushyira mu ngiro inshingano zo kubirengera, kuko bizabagirira akamaro mu bihe biri imbere.
Ni ubutumwa Minisitiri Mujawamariya yatanze ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wahariwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, uzwi nka Commonwealth Day, ku nsanganyamatsiko igira iti "One resilient common future: Transforming our commonwealth".
Uyu muhango wizihirijwe muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, witabirwa na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair n’abandi bayobozi bo mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth, hatangwa ubutumwa bugaruka ku guharanira ahazaza hahuriweho muri uyu muryango.
Ni ibirori byibanze ku gusobanurira abana bagera kuri 60 baturutse mu ishuri ribanza rya Kigali Parents School, ibigize iyi Pariki, cyane ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku kurengera ibidukikije mu guharanira ahazaza ha Commonwealth.
Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashimangiye akamaro k’urubyiruko no gufatanyiriza hamwe kw’Isi muri rusange, mu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gutuma abatuye Isi barushaho kwigira mu bihe bizaza.
Yagize ati “Urubyiruko, muri abarinzi b’ibidukikije kamere, mufite inshingano zo kwita ku butaka bw’ahazaza h’Igihugu cyacu. Mwakire izi nshingano, muzirikana ko ibikorwa byose mukora bigira uruhare mu gutuma habaho ubuzima bwiza ku bidukikije."
Yakomeje avuga ko abakiri bato bakwiye kugaragariza urukundo ibidukikije, kuko ingororano y’urwo rukundo bazayibona mu bihe biri imbere.
Mu muvugo aba bana bavuze, bagaragaje ko gahunda yo kurengera ibidukikije mu Rwanda, yatangiye mu 2008, aho Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zo guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, haterwa amashyamba, habungabungwa ibishanga, guca ikoreshwa ry’amashashi, amacupa ya pulasitiki atabora n’ibindi.
Aba bana bagarutse no kuri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, dore ko iyi ari intego u Rwanda rwihaye, ko bitarenze uyu mwaka imibare igomba kugera kuri 42% bivuye kuri 80%.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1902, nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Victoria ku ya 22 Mutarama 1901. Ni umunsi wizihizwa ku wa Mbere w’icyumweru cya kabiri cya Werurwe buri mwaka, mu bihugu bigize Commonwealth.
Umuryango wa Commonwealth washinzwe mu 1949, ukaba ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku Isi. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu kwezi k’Ugushyingo mu 2009.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|