Umwuka uva ku matungo yuza uri kwigwaho

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, REMA, hamwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, bari kwiga uko bamenya ingano y’imyuka itera Isi gushyuha bikabije, hamwe n’uburyo iyo myuka irimo uva mu matungo yuza, yagabanywa.

Abagize inzego zitandukanye barimo kwiga uko barwanya imyuka ihumanya itamara igihe kinini mu kirere
Abagize inzego zitandukanye barimo kwiga uko barwanya imyuka ihumanya itamara igihe kinini mu kirere

Leta y’u Rwanda yari isanzwe yarashyizeho uburyo bwo gukumira umwuka wa karubone (carbon dioxide) utinda mu kirere, ariko indi myuka itamarayo igihe yo yari itarafatirwa ingamba.

REMA ivuga ko inka cyangwa irindi tungo ryuza, mu gihe biri muri uwo murimo cyane cyane nijoro, imirima y’umuceri n’amacukiro y’amase, ngo birekura umwuka mwinshi wa metane ungana na 65% y’imyuka itera isi gushyuha gukabije.

Ibi bigatera isi kutaringaniza neza ibihe by’izuba n’imvura, hakaba ubwo haguye imvura nyinshi iteza imyuzure n’inkangu, ubundi hakabaho izuba ryinshi ryaka igihe kirekire kurenza igisanzwe, rigateza amapfa.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, agira ati "Nk’umwuka wa metane ubwawo ufite ubukana bwo gutera ikirere gushyuha inshuro 21 kurusha uwa karubone (carbon dioxide), ubwo bushyuhe bw’Isi rero ni bwo nyirabayazana w’imihindagurikire y’ibihe."

Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA
Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA

REMA ivuga ko itungo ryuza rirekura umwuka mwinshi wa metane bitewe n’ibyo ryariye cyangwa iyo ryabiriye ntirinywe amazi ahagije, bikamera nk’umuntu wariye ariko ntanywe amazi, na we ngo asohora umwuka (umusuzi) unuka cyane.

Indi myuka itera isi gushyuha kandi na yo idatinda mu kirere irimo uwa karubone y’umukara uva mu icanwa ry’ibiti, uwitwa Hydrofluorocarbone (HFCs) uva mu byuma bikonjesha, ndetse na Ozone yo hasi y’ikirere yitwa ’Tropospheric ozone’.

Uretse gutera Isi gushyuha, iyi myuka ivugahwo guteza ibibazo by’ubuhumekero ku bantu, ku buryo ngo ku Isi hapfa abarenga miliyoni 7 buri mwaka bazira iyo myuka ihumanye, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO.

Ihuriro ry’ibihugu 144 byiyemeje kubungabunga ikirere (CCAC), ryateye inkunga u Rwanda mu guhuza inzego zikora imirimo itandukanye, kugira ngo zitegure uko zajya zibara ingano y’imyuka ihumanya itamara igihe mu kirere, inyigo ikazamara amezi 18 uhereye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Ni gahunda REMA ifatanyijemo n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS), hamwe n’abandi bashakashatsi barimo abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Dr Stephen Mudakangwa, avuga ko mu bindi bihugu byateye imbere bafite uburyo bahinga kandi borora, bigakumira iyoherezwa ry’imyuka ihumanya itamara igihe mu kirere.

Umuyobozi wa porogaramu za AIMS mu Rwanda, Ishimwe Dukuze Joyeuse, avuga ko inyigo bafatanyijemo na REMA ku bijyanye n’imyuka ihumanya itamara igihe mu kirere, izarangira itanze politiki igamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka