Umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga uzatwara asaga miliyoni 299 z’Amadolari

Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, uzatwara Amadorari 299,156,422 ashobora kurenga, ukomeje gutangwaho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta, higwa uburyo uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka 15 uzamara.

Kwagura Pariki y'Ibirunga bizatwara asaga miliyoni 299 z'Amadolari
Kwagura Pariki y’Ibirunga bizatwara asaga miliyoni 299 z’Amadolari

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, abayitabiriye barimo abashinzwe imihindagurikire y’ikirere, abafite mu nshingano ubukerarugendo n’abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bize ku ngingo zinyuranye banazijyaho impaka, mu rwego rwo kurushaho kunoza uwo mushinga.

Ni Pariki igiye kongerwaho 23%, uwo mushinga ukazakorwa mu byiciro bitatu mu gihe cy’imyaka 15, ahazakorwa inyigo zizatuma Pariki irushaho kwinjiza umutungo habungabungwa n’imibereho y’imyamaswa no kurushaho kuzamura iterambere ry’abayituriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe itarembere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, aravuga ko uwo mushinga uri mu ntangiriro, ahakomeje kunozwa inyandiko zawo, kunoza inyigo zijyanye n’umudugudu uzubakwa, n’imishinga izakorwa izamura ubuzima n’imibereho y’abaturage, hakaba hakomeje kujya inama n’abafatanyabikorwa hashakishwa ubushobozi.

Ingagi zikeneye ahantu ho kwisanzurira
Ingagi zikeneye ahantu ho kwisanzurira

Ubwo butaka bugiye kongerwa kuri Pariki y’Ibirunga, ni ubutuweho n’imiryango ikabakaba ibihumbi bine, Visi Meya Mpuhwe akavuga ko muri Kanama 2022 hatangira ibikorwa byo kunozwa urutonde rw’imitungo izasabwa mu kwimura abaturage.

Ati “Mu kwezi kwa munani haratangira ibikorwa byo kunoza urutonde rw’imitungo izahungabanywa no kwagura Pariki, harebwa n’ibizasabwa kugira ngo abo baturage bimurwe, aho tuzakora ubukangurambaga, gukosoza ibibazo by’ubutaka butabanditseho tubakangurire kubwiyandikaho. Ni igikorwa kizageza mu kwezi k’Ukuboza 2022, mbere y’uko dutangira igikorwa cyo kwishyura imitungo kuri ba nyiri ubwite”.

Abafatanyabikorwa b’uwo mushinga, bavuga ko biteguye gufasha Leta mu gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe kubifasha kubaho neza babirinda ubucucike bwabikururira ibyorezo no kuba byatoroka pariki.

Pariki y'Ibirunga ikomeje gusurwa
Pariki y’Ibirunga ikomeje gusurwa

Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango Nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Rwanda Climate & Development Network/RCCDN), yavuze ko mu kwimura abaturage ari kimwe mu bizarinda inyamaswa gutoroka Pariki, avuga ko bigomba gutegurwa, uturiye Pariki na we akarushaho kubona inyungu.

Ati “Uyu mushinga wo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga umaze igihe utekerezwaho n’inzego za Leta, kandi biragaragara ko hari impamvu zikwiye. Ingagi zimaze kwiyongera kandi aho ziri ni hato, iyo ndiri yazo ikenewe kwagurwa kugira ngo zibone aho zikenera kuba, ni tutabikora Pariki y’ibirunga iragenda ikagera muri Kongo, ikagera muri Uganda, izo ngagi zizagenda zijye aho zishobora kubona ibizitunga. Tutagize icyo dukora ibyo twavanaga mu bukerarugendo muri iki gihugu bizagabanuka cyangwa se n’igihe kinagere binahagarare”.

Arongera ati “Iyi nama nyungurana bitekerezo, tuje kureba uruhare rwa sosiyete sivile, kugira ngo bariya baturiye Pariki y’Ibirunga batazimurwa hakagira ikibazo kibabaho mu mibereho yabo ya buri munsi. Bakwiye gutegurwa mu buryo buhagije bagategurirwa ikizasimbuzwa ibyo bakoraga kandi birahari byinshi”.

Vuningoma Faustin mu biganiro byo gutegura uwo mushinga
Vuningoma Faustin mu biganiro byo gutegura uwo mushinga

Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko uwo mushinga wo kongera Pariki ugamije kongera iterambere ry’akarere k’Ibirunga n’iterambere ry’Igihugu, ibyo bikajyana n’uburyo bwo kubungabunga iyo Pariki mu kuzana impinduka mu mibereho y’abayituriye mu buryo burambye.

Yavuze ko imiryango y’ingagi mu myaka 15 ishize, imaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri aho yavuye ku 10, ikaba igeze kuri 24 igizwe n’ingagi zisaga 600, kongera Pariki bikaba bizatuma imibereho myiza y’ingagi ikomeza kuzamuka, hirindwa amakimbirane y’inyamaswa n’abantu, aho zimwe zitoroka zikajya mu baturage kubera ko aho ziba habaye hato.

Uwingeri kandi yamaze impungenge abaturiye Pariki, abibutsa ko bakwiye kumva ko uwo mushinga wo kuyagura, biri mu nyungu zabo.

Ati “Ahenshi aho umushinga uzatangirira icyiciro cya mbere barabibwiwe ko bazimurwa, ariko nta muturage wabujijwe kubaka cyangwa ngo abe yasana inzu ye. Umushinga dukomeje kuwunoza kandi nta burenganzira na buke umuturage yabujijwe, mu gihe tugitegura uwo mushinga uretse kwibaza ngo bizaba ryari, bizakorerwa he, tuzajya hehe, hazakorerwa iki? Ibyo bisubizo nibyo dukomeje kwigaho ducisha mu biganiro, kugira ngo ni tujya kubishyira mu bikorwa tuzabe twabinononsoye neza”.

Muri ibi bihe Covid-19 itangiye gucisha make, ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bakomeje kwiyongera ahakirwa hagati ya 100 na 120 ku munsi.

Mbere y’uko icyo cyorezo kivangira Ubukerarugendo, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjizaga miliyoni zigera kuri 26 z’Amadorari ku mwaka.

Vice-Mayor Andrew Rucyahana Mpuhwe (uhagaze) na we yitabiriye ibyo biganiro
Vice-Mayor Andrew Rucyahana Mpuhwe (uhagaze) na we yitabiriye ibyo biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka