Umushinga PAREF 2 uzasiga mu turere 9 amashyamba yiyongereyeho ha 3500

Ubwo kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014, hatangizwaga umushinga PAREF igice cya Kabiri, Umuyobozi w’uwo mushinga, Habimana Claudien yatangaje ko bazatera amashyamba ku misozi ya Leta n’iy’abaturage ku buso bwa hegitare 3500 mu gihe cy’imyaka ibiri umushinga uzamara.

Uyu mushinga uzakorera mu turere 9, tubiri two mu Ntara y’Amajyaruguru (Burera na Musanze) n’utundi turindwi two mu Ntara y’Uburengerazuba uzatera amashyamba mu masambu ya Leta ahangana na hegitare 2500 naho hegitare 1000 ziterwe mu mirima y’abaturage.

Habimana ukuriye uyu mushinga ashimangira ko igice cya mbere cyagenze neza kuko hatewe ubuso bwa hegitare ibihumbi 10 ari byo byatumye abaterankunga bemera gukomeza igice cya kabiri.

Agira ati: “Twateye hegitare ibihumbi 10 zirengaho 400 muri twa turere 9, ibyo ni byo byatumye abaterankunga bishimira ibikorwa byagombaga kugerwaho bigerweho bituma byorohera Leta kongera kuvugana n’abaterankunga”.

Umuyobozi wa PAREF 2, Habimana Claudien yemeza ko uyu mushinga uzafasha kongera ubuso bw'amashyamba.
Umuyobozi wa PAREF 2, Habimana Claudien yemeza ko uyu mushinga uzafasha kongera ubuso bw’amashyamba.

Igice cya kabiri nacyo cyatewe inkunga na Leta y’u Buholande yatanze miliyoni esheshatu z’amayero hafi miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda itanga asaga gato ibihumbi 350 by’amayero.

Habimana akomeza avuga ko no muri iki cyiciro cya kabiri cyo gutera amashyamba abaturage bazahabwa akazi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

“Igice cya mbere n’ikingiki ni uko, turasabwa ko aho dukorera ibyo bikorwa dukoresha abaturage b’aho ngaho bityo tugafasha abaturage kuba bashobora kwinjiza amafaranga mu ngo zabo, amafaranga akabafasha kurwanya ubukene, ibyo nabyo twakoresheje amafaranga agera kuri Miliyari 5.5 zahembwe abaturage muri twa turere dukoreramo, ” nk’uko Umuyobozi w’umushinga PAREF yakomeje abisobanura.

Umujyi wa Musanze urimo gukura ku muvuduko udasanzwe ugaragara ko ukeneye ibindi biti by’imirimbo kuko ibisanzwe bimaze gusaza, ku kijyanye no kuba batera ibindi, umuyobozi w’umushinga avuga ko bagiye kubiganira ngo barebe icyo bagikoraho.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abagronome b'imirenge bitabiriye iki gikorwa cy'itangizwa rya PAREF ya kabiri.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abagronome b’imirenge bitabiriye iki gikorwa cy’itangizwa rya PAREF ya kabiri.

Kugira ngo ibiti byatewe bizakure neza bigire akamaro Abanyarwanda bose, ngo ubuyobozi bw’ibanze bugomba gukangurira abaturage ibyiza byo kubungabunga amashyamba kugira ngo babigire ibyabo; nk’uko byemezwa na Habimana Thacien, agronome w’Umurenge wa Nkotsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, amashyamba yasigaye ari ngerere ku buryo igihugu cyari cyugarijwe n’ubutayu ariko imbaraga zakoreshejwe zatanze umusaruro aho kugeza muri 2012, habarurwaga 28.3% by’ubuso bw’u Rwanda buteyeho amashyamba mu gihe muri 2020 hifuzwa ko ubuso bwaba ari 30%.

Nk’uko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012 ribigaragaza, hafi 95% by’Abanyarwanda bakoresha ibikomoka ku mashyamba mu guteka, akaba ari imbogamizi ikomeye ku kwiyongera kw’amashyamba. Bisaba ko hongerwa imbaraga mu gutera amashyamba no gukoresha ubundi buryo mu guteka nka biogas, gaz n’ibindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

PAREF be2 ije ikenewe ariko hajye hashakishwa uburyo ayatewe abungwabungwa neza nyuma y’uko umushinga ubaye uhagaze.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

amashyamba afatiye runini igihugu cyacu kandi akayungurura umwuka fduhumeka bityo kuyasigasira bikaba ari ingenzi naho kutayagira bikaba ikibazo

bamara yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka