Umuryango w’Abibumbye washimye uko u Rwanda rukomeje gutera amashyamba

Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumye (UN) mu Rwanda Fode Ndiaye yifatanyije n’Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti biribwa n’ibivangwa n’imyaka.

Abakozi ba UN mu Rwanda bamaze gutera igiti
Abakozi ba UN mu Rwanda bamaze gutera igiti

Ni umuganda wari ugamije kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 71 Umuryango w’Abibumbye umaze wizihiza isabukuru yawo ubayeho kuko watangiye kuyizihiza mu mwaka wa 1948 nyuma y’imyaka itatu wari umaze ushinzwe.

Tariki ya 24 Ukwakira buri mwaka, Umuryango w’Abibumbye ugena insanganyamatsiko ijyanye n’ibihe bikomeye isi iba irimo, iy’uyu mwaka ikaba igaruka ku kubungabunga ibidukikije hagamijwe amahoro.

Iyi nsanganyamatsiko ikaba ari na yo yazirikanywe muri Nzeri uyu mwaka ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi.

Fode Ndiaye atera igiti mu Karere ka Kamonyi
Fode Ndiaye atera igiti mu Karere ka Kamonyi

Umuyobozi Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye yavuze ko u Rwanda ruza mu myanya ya mbere ku isi mu kubungabunga ibidukikije nk’uko bigaragazwa n’uburyo amashyamba yarwo akoreshwa.

Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe kuko umubare w’ibiti rukoresha usigaye uri hasi y’ibiterwa icyo ngo kikaba ari igipimo cyiza kigaragaza uko rushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije.

Ubwo yateraga igiti mu Karere ka Kamonyi, hamwe n’Abakozi ba UN mu Rwanda, Fode Ndiaye yavuze ko igiti ari ingirakamaro mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima kuva isi yaremwa.
Agaragaza ko ari ngombwa ko abantu bakomeza kwigishwa gufata neza igiti by’umwihariko urubyiruko rukabyigishwa kandi rukabigira ibyarwo.

Agira ati, “Ibyo dukora uyu munsi bizigaragaza mu gihe kiri imbere, iki ni cyo gihe cyo gutangira ibikorwa, nta kureba ahahise, ahubwo ni ukureba ibyo dushoboye gukora uyu munsi. Tugomba gutangira gukora ibikorwa byo gutabara umugabane dutuye turengera ejo hawo hazaza”.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi na Fode Ndiaye batera igiti
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi na Fode Ndiaye batera igiti

Fode Ndiaye avuga kandi ko gutera ibiti bidakwiye gufatwa nk’umuhango, ahubwo ko abantu bagomba gutera ibiti nk’uburyo bwo gutegura umuti urambye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Agira ati, “Amashyamba akomeje kwangirika bikabije kubera iterambere ry’inganda, ibikorwa by’ubuhinzi, ni yo mpamvu tugomba kugaragaza akamaro afitiye urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo abayangiza babashe kubyibonera n’amaso yabo”.

Yongeeho ati “Ndashima Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ukuntu bashyize imbaraga mu kongera gutera amashyamba yasaga nk’arimo gukendera, ni ibintu bitangaje kandi bitapfa koroha, kubona u Rwanda n’ubucucike bw’abaturage barwo rubasha kongera gutera amashyamaba”

Yavuze ko isi iri gutegura gufasha ibihugu bigira uruhare mu gusana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gushyiraho uburyo buburira ku biza muri ibyo bihugu, u Rwanda rukaba ngo nta makemwa, ndetse rukaba rwujuje ibisabwa ngo rwigaragaze mu ruhando mpuzamahanga.

Hatewe ibiti 800 bivangwa n'imyaka
Hatewe ibiti 800 bivangwa n’imyaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka