Umugabo n’umugore bo muri Amerika biyemeje gutoza urubyiruko rw’u Rwanda kwita ku bidukikije

Mark Sullivan na Kristin Jensen Sullivan bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya California biyemeje kwitangira ibidukikije, by’umwihariko mu Rwanda bahatangiza umuryango REAO (Rwanda Environment Awareness Organization) wita ku bidukikije.

Mark Sullivan na Kristin Sullivan barushijeho gukunda u Rwanda ubwo bahatembereraga muri 2004 bashima uburyo u Rwanda rwita ku bidukikije
Mark Sullivan na Kristin Sullivan barushijeho gukunda u Rwanda ubwo bahatembereraga muri 2004 bashima uburyo u Rwanda rwita ku bidukikije

Bavuga ko bageze mu Rwanda muri 2004 mu bukerarugendo, basura Pariki y’ibirunga ndetse na Pariki ya Nyungwe, bashima uburyo u Rwanda rwita ku bidukikije, biyemeza na bo gutanga umusanzu wabo, batoza abakiri bato kubyitaho.

Nahayo Vincent uyobora umuryango REAO avuga ko yahuye n’abo banyamerika muri 2004, batekereza gukora uwo mushinga muri 2011, utangira ibikorwa muri 2012.

Nahayo avuga ko umuryango REAO ugamije kumenyekanisha ibidukikije, kongerera urubyiruko ubumenyi mu kubungabunga no kurinda ibidukikije, babaha n’amahugurwa noneho bakabafasha no gusura Pariki zitandukanye. Hari abo bahuguye i Rusizi basura na Pariki ya Nyungwe, mu gihe kuri iyi nshuro abo bahuguraga i Kigali basuye na Pariki y’Akagera.

Nahayo Vincent uyobora umuryango REAO avuga ko gutoza urubyiruko kwita ku bidukikije ari ingenzi
Nahayo Vincent uyobora umuryango REAO avuga ko gutoza urubyiruko kwita ku bidukikije ari ingenzi

Babajyana muri Pariki kugira ngo bimwe mu byo bababwira mu magambo nk’inyamaswa n’ibimera bitandukanye babirebe n’amaso yabo.

Nahayo ati “Icyo gihe tuba tugamije kugira ngo abana barusheho kumenya ibyiza by’ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima, no kubibungabunga nyuma yo kubyiga mu ishuri.”

Yasobanuye ko umwana wakunze ibidukikije kuva mu buto bwe atanga umusanzu munini cyane mu kumenyekanisha akamaro k’ibidukikije, mu gukora ubuvugizi no kubirinda.

Kuva muri 2012, uwo muryango REAO uhugura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bibanda cyane cyane ku basanzwe baba mu matsinda (Clubs) yo kwita ku bidukikije.

Abanyeshuri bari kumwe n'abarezi babo bahuguwe ku kamaro ko kurengera ibidukikije
Abanyeshuri bari kumwe n’abarezi babo bahuguwe ku kamaro ko kurengera ibidukikije

Uwo muryango umaze guhugura urubyiruko rusaga 500 mu gihugu hose, kandi abayobozi bawo bafite gahunda ko uwo mushinga uzakomeza nko mu myaka 15 iri imbere.

Mu bindi bakora harimo umushinga wo gutera amashyamba (agroforestry) mu Karere ka Kicukiro. Bafite ibindi bikorwa bazakorera mu turere twa Gasabo na Nyagatare birimo gutanga amashyiga ya kijyambere.

Abanyeshuri bahugura babakurikirana mu gihe cy’imyaka ine, bongerera ubushobozi bw’ibikoresho amatsinda yabo (Clubs), nyuma y’iyo myaka ine bagafata abo ku bindi bigo.

Kugeza ubu bakorana n’urubyiruko rw’abanyeshuri, ariko uko ubushobozi buzagenda bwaguka ngo bateganya no kuzakorana n’abandi batari abanyeshuri.

Urubyiruko rurasabwa kwita ku bidukikije

Mark Sullivan avuga ko we n’umugore we kuva mu myaka yo hambere biyemeje kwitangira ibidukikije, bigisha amasomo yerekeranye na byo.

Ati “Twiyemeje gusakaza ubumenyi hirya no hino ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije.”

Mark Sullivan na Kristin Sullivan bashishikariza urubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo biga, barengera ibidukikije
Mark Sullivan na Kristin Sullivan bashishikariza urubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo biga, barengera ibidukikije

Ashishikariza urubyiruko rwo mizero y’ahazaza kubungabunga ibidukikije kuko muri iki gihe bigaragara ko birimo kwangirika cyane cyane bitewe n’ibikorwa by’iterambere, ndetse n’abaturage bagenda bashaksiha imibereho, bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.”

Ati “Dukwiye gukorera hamwe, tugashaka ibisubizo by’ibikorwa byangiza ibidukikije haba ku butaka, umwuka, amazi, n’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Yashimye by’umwihariko intera u Rwanda rugezeho mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurengera ibidukikije aho usanga biri no mu itegeko nshinga. Ikindi ni uko usanga mu masomo yigishwa mu Rwanda harimo n’ayo kurengera ibidukikije.
Nifuza ko no muri Amerika tugira ubwo bushake bwa Leta bwo gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera ibidukikije nk’uko bikorwa hano mu Rwanda.”

Umugore we witwa Kristin Jensen Sullivan avuga ko kwigisha urubyiruko ibyerekeranye n’ibidukikije bidahagije, ahubwo ko urubyiruko rukwiye no gufata iya mbere mu kubibungabunga.

Ati “Benshi barabyiga ndetse amasomo bakayatsinda ku kigero gishimishije, ariko ntibagire icyo bakora mu kwita ku bidukikije. Rero turashaka ko abantu hirya no hino bashyira mu bikorwa ibyo biga bakarengera ibidukikije.”

Nzamurambaho Eric ngo yiyumvamo impano yo kwita ku bidukikije
Nzamurambaho Eric ngo yiyumvamo impano yo kwita ku bidukikije

Umunyeshuri witwa Nzamurambaho Eric wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere mu mwaka wa gatandatu , mu mibare, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (MEG), avuga ko gukunda ibidukikije byamujemo nk’impano.

Ati “Nkiri muto nabonaga abantu bangiza ibidukikije, batema ibiti mu buryo budasobanutse, cyangwa se bangiza amazi nkumva birambabaje. Aho ngiriye kwiga nagize amahirwe niga amasomo arimo n’iryerekeranye n’ibidukikije (Geography), ku kigo nagiye kwigaho nsanga hari n’itsinda ryita ku bidukikije, mpita ndihagararira, bituma urukundo mfitiye ibidukikije rwiyongera. Abanyamuryango b’itsinda ryacu twiyise inshuti z’ibidukikije.”

Ngo bihaye intego yo kujya bigisha abandi banyeshuri n’abatari abanyeshuri ingaruka zo kwangiza ibidukikije n’akamaro ko kubibungabunga.

Ati “Nk’ubu tubabwira ko nk’amashyamba ari ingirakamaro kuko atanga umwuka mwiza duhumeka, akagira n’uruhare mu gutuma imvura igwa, amashyamba agafata ubutaka ntibwibasirwe n’isuri, akabamo imbuto n’imiti ituvura, ni ngombwa ko tuyabungabunga.”

Biyemeje gutanga umusanzu wabo batoza urubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo biga byerekeranye no kwita ku bidukikije
Biyemeje gutanga umusanzu wabo batoza urubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo biga byerekeranye no kwita ku bidukikije

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda igaragaza ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere politiki yo kubungabunga ibidukikije, urugero ikaba ari intego u Rwanda rwihaye yo kugira ubuso buteyeho amashyamba bungana na 30% muri 2024, kandi iyi ntego ikaba iri hafi kugerwaho na mbere y’uko umwaka wa 2020 ugera.

Mu zindi ngamba zashyizweho harimo gushaka ibindi bicanwa bisimbura inkwi n’amakara, gusubiza amashyamba aho yagiye yangizwa ndetse no kubungabunga amashyamba kimeza.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka