Udupfukamunwa twakoreshejwe dushobora gukwirakwiza Coronavirus - REMA
Ikigo cy’Igihugu Kibungabunga Ibidukikije (REMA) kiravuga ko mu gihe udupfukamunwa twakoreshejwe tudacunzwe neza, ngo bishobora guhumanya ibidukikije muri rusange no gukomeza gukwirakwiza indwara zirimo icyorezo Covid-19.

Iki kigo cyashyizeho imirongo ngenderwaho igenga imicungire y’udupfukamunwa twakoreshejwe, mu rwego rwo gukumira ko twahumanya abantu n’ibidukikije muri rusange nk’amazi, ubutaka n’umwuka abantu bahumeka.
REMA ivuga ko bibujijwe gutwika udupfukamunwa twakoreshejwe cyangwa kutujugunya no kutuvanga n’indi myanda isanzwe yo mu rugo cyangwa iyaturutse aho abantu bakorera.
Iki kigo gisaba abambaye udupfukamunwa ndetse n’ibigo byakira abantu baje batwambaye, guteganya ibikoresho byihariye tugomba gushyirwamo by’agateganyo, biri ku ntera byibura ya metero enye(4m) uvuye aho abantu bakorera cyangwa barara.
REMA isaba ko niba udupfukamunwa twakoreshejwe tuvanywe aho twari turi, nta kindi kintu kigomba kuhakorerwa hatabanje gusukurwa n’umuti wabugenewe.
Ibikoresho bishyirwamo udupfukamunwa twakoreshejwe bigomba kuba bidahura n’amazi cyangwa ubuhehere, kandi byashyizwe kure y’abana n’undi wese utemerewe kubikoraho kugeza igihe bizahavanwa.
Nyuma yo gukurwamo udupfukamunwa twakoreshejwe, ibyo bikoresho twari turimo bigomba kubikwa neza kugeza igihe bizakusanyirizwa bijyanwa ahagenewe kubitunganyiriza.
Amabwiriza ya REMA akomeza avuga ko iyo bibaye ngombwa ko udupfukamunwa twakoreshejwe twimurwa tukabikwa ahandi by’agateganyo, ubikora asabwa kuba yambaye agapfukamunwa n’uturindantoki(gloves).
Abaturage bakoresheje udupfukamunwa basabwa kutujyana ku bantu bemerewe kuducuruza, kuri farumasi cyangwa ku bigo by’ubuvuzi, mu gihe bashatse kudukura mu ngo n’aho bakorera.
Abemerewe gucuruza udupfukamunwa ndetse n’ibigo by’ubuvuzi(ibitaro n’ibigo nderabuzima) cyangwa farumasi, basabwa kugira ahantu hujuje amabwiriza yatanzwe, bagomba kwakirira udupfukamunwa tuvuye mu baturage, mu gihe dutegereje kuzajyanwa ahatabangamiye ibidukikije n’abantu by’umwihariko.
Mu gushimangira aya mabwiriza, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Injeniyeri Coletha Ruhamya yabwiye Kigali today ko barimo kuvugana n’inzego zitandukanye ku micungire y’udupfukamunwa twakoreshejwe, abagomba kudukura aho twabitswe by’agateganyo ndetse n’aho tugomba gushyirwa mu gihe kirambye.
Yagize ati “Iyi ni imyanda tutari tumenyereye, turavugana n’inzego kugira ngo tumenye ahagomba gushyirwa udupfukamunwa twari dusanzwe dukoreshwa kwa muganga, ariko turasaba ko abantu bareba aho badushyira hitaruye imyanda isanzwe yo mu rugo”
“Turiya dupfukamunwa tundi dukozwe mu myenda abaturage bose barimo gukoresha, umuntu nakagure agakoreshe, akamese yongere agakoreshe, ariko noneho nagera ubwo atakigakeneye ntapfe kukajugunya ahubwo abanze akamese, kuko nakarekera hariya umwana yagafata akakambara”
“Icyo dushaka ni uko abana batakabona nk’igikinisho kuko babona abantu batwambaye nabo badugafata bagashyira ku munwa no ku mazuru, wabonye kandi ko abantu batugura mu muhanda buri muntu akagafata akigera!”
“Urumva ko za ndwara mu by’ukuri aho kuzikumira ahubwo zakwiyongera, twazatungurwa n’uko abantu barwaye izo ndwara tutazi aho zavuye”.
Umuyobozi Mukuru wa REMA avuga ko udupfukamunwa turimo kujugunywa mu mihanda ngo dushobora kuzana umwanda nk’uwaterwaga n’amashashi(sachets) mu myaka yashize.

Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|