Ubutaka budakoreshwa icyo bwagenewe buzajya busora 200%

Itegeko rishya rigenga umutungo utimukanwa rivuga ko ubutaka cyane cyane ibibanza bifite ibyangombwa byo kubaka ntibyubakwe bizajya bisoreshwa inshuro ebyiri.

Abanyamakuru basobanuriwe itegeko rishya rigenga umutungo utimukanwa
Abanyamakuru basobanuriwe itegeko rishya rigenga umutungo utimukanwa

Ibyo biri mu itegeko n0 75/2018 ryo ku wa 7 Nzeri 2018, rigenga inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, rikaba rikubiyemo imisoro itatu, ari yo uw’umutungo utimukanwa, ipatante n’ubukode bw’amazu.

Iryo tegeko ryasobanuriwe abanyamakuru kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, mu mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ku bufatanye n’Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, hagamijwe ko risakazwa ngo abaturage barimenye.

Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage ingengo y’imari muri MINECOFIN, Jonathan Nzayikorera, avuga ko ubutaka budakoreshwa icyo bwagenewe buzajya busoreshwa cyane.

Yagize ati “Dufate ko ari ubutakaka bwo kubaka, waba warabuguze cyangwa waraburazwe bufite ibyangombwa, iri tegeko rivuga ko numara imyaka itatu utabwubatse, igipimo cy’umusoro byagombaga gusora gihita cyikuba kabiri buri mwaka kugeza igihe uzabwubakira”.

Ibyo ngo birareba cyane abantu bafite ibibanza byinshi byo kubaka mu mijyi, aho ngo bajyaga babigura bikibera aho mu rwego rwo kubika imitungo yabo.

Muri iryo tegeko kandi, umuntu ngo yemerewe kugira inzu imwe itazasoreshwa umusoro ku nyubako niba afite nyinshi, nk’uko Nzayikorera akomeza abivuga.

Ati “Mu nzu nyinshi waba ufite, itegeko rikwemerera ko uhitamo imwe yitwa icumbi ryawe, waba uyibamo cyangwa utayibamo bitewe n’aho uherereye, ikaba isonewe umusoro w’inyubako. Icyakora niba uyikodesha izasora umusoro ku mafaranga yinjiza ku bukode gusa”.

Yagarutse kandi ku mpamvu itegeko ku mutungo utimukanwa ryavuguruwe, ahanini zishingiye ku miterere y’icyangombwa cy’ubutaka cyatangagwa mbere.

Ati “Mu itegeko rya mbere, abasoraga ni abari bafite icyangombwa mpamo gusa kandi bari bake kuko hasoraga 2% gusa. Ibyo rero byaravuguruwe kugira ngo buri muntu asore hashingiwe ku gaciro k’ubutaka bwe aho gushingira ku bwoko bw’icyangombwa afite”.

“Ibyo byatumaga abantu badasora kimwe kandi bose barebwa kimwe imbere y’amategeko, icyo kikaba cyarakosowe. Ingaruka zari uko Leta itinjizaga imisoro yagombaga kwinjiza ndetse n’abantu bafite imitungo inganya agaciro ntibishyure kimwe bikaba bitari binoze”.

Iryo tegeko rigaragaza kandi inyubako zisonewe umusoro ku mutungo utimukanwa, hakaba hari imitungo itimukanwa yahawe ibyiciro by’abatishoboye, imitungo y’inzego n’ibigo bya Leta keretse iyo ikoreshwa imirimo ibyara inyungu n’ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi butarengeje hegitari ebyiri.

Hari kandi imitungo itimukanwa ya za Ambasade z’amahanga ziri mu Rwanda iyo nabo badasoresha imitungo y’u Rwanda iri iwabo, ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe n’inzu imwe nyirayo yahisemo nk’icumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko mwadusobanuriye neza mukaduha nurugero nkumuntu ubitz ibibanza 2 nka nyamata 2
30×40 kimwe
Ubwo azasora angahe ? Gute rwari?

Roro yanditse ku itariki ya: 17-02-2019  →  Musubize

None se ko hari abagira ibibanza ark ntabushobozi bafite bwo kuhubaka nyamara kuba bagifite bakaba bafite ihumure ry’uko bafite umutungu, mwabasoresha kdi mwumva arihe bazabona ayo gusora?

Nibura njye n’umvaga mukureba uburyo mwasoresha mwabanza kureba ubushobozi runaka uwo muntu afite.
Niko nabyumvaga Murakoze cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka