Ubuhinzi n’ubworozi burengera ibidukikije bwagabanya ihumana ry’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango Iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe(Rwanda Climate Change and Development Network - RCCDN) ryateguye ibiganiro ku rwego rw’Igihugu byahuje imiryango n’abafatanyabikorwa batandukanye, barebera hamwe uko u Rwanda rwarushaho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi burengera ibidukikije (Agroecology) kuko ari ingenzi mu kugabanya ihumana ry’ikirere.
Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kureba aho ruhagaze mu ntego rwihaye izwi nka NDC 3.0 yo kureba uko ruhagaze mu kwimakaza ubuhinzi n’ubworozi burengera ibidukikije.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro RCCDN, Vuningoma Faustin, avuga ko ibi biganiro byabaye tariki 10 Kamena 2025 bijyanye n’umugambi Leta yihaye ariko ukomoka mu masezerano mpuzamahanga agamije kurengera Isi yugarijwe n’ubushyuhe bwinshi bugatuma ibihe bigenda bihindagurika, bigatera ingaruka zigenda zigaragara hirya no hino ku Isi zirimo imyuzure, amapfa n’indwara.

Ati “Ni yo mpamvu buri gihugu cyose mu bihugu 186 harimo n’u Rwanda, byiyemeje gushyiraho uyu mugambi w’igihugu wo kugira ngo barebe uburyo bahangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko bakareba n’uburyo bakumira ibyo byuka byoherezwa mu kirere ari byo bitera Isi gushyuha.”
“Uwo mugambi rero u Rwanda ruwufitemo uruhare. Urugero nabaha ni uko umugambi urangiye ari wo bita NDC 2.0 havugwagamo ko u Rwanda rugomba kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere ku rugero rwa 38% kugeza muri 2030. Hakabamo rero ingamba zifatwa kugira ngo duhangane n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, hakabaho n’ingamba zifatwa kugira ngo dukumire kohereza ibyo byuka mu kirere.”
Vuningoma yongeyeho ati “Iyo rero tuvuga ngo Agroecology cyangwa imihingire irengera ibidukikije ishyirwe muri uwo mugambi, ni ukugira ngo uburyo duhingamo bwongere busubirwemo. U Rwanda rwacu ni Igihugu cy’imisozi miremire. Ni igihugu ugomba kwitondera ubutaka bwacyo kuko ubutaka ni butoya bugomba gufatwa neza bugakomeza bufite ubuzima kugira ngo abana badukomokaho, abuzukuru n’abuzukuruza, n’abazaza nyuma yacu cyane bazashobore na bo gutungwa n’ubu butaka kuko u Rwanda ntabwo ari urw’abantu bariho gusa muri iki gihe, ahubwo ni n’urw’abandi bazaza mu gihe kiri imbere.”
Mu gufata neza ubutaka, ihuriro RCCDN risanga hagomba kubaho imihingire ituma ubwo butaka buzakoreshwa no mu gihe kizaza. Kutabwitaho ngo byatuma buhingwa nabi kugeza igihe buzajya buhingwa ariko ntibwere kubera ko bwagundutse cyane. Byagaragajwe ko uko ubutaka bugunduka ari na ko buhinduka nk’umusenyi. Ibyo bituma amazi ashobora kumanuka akagera ku rutare hasi noneho yamara kuba menshi agasunika ubutaka, ari na byo bitera ubutaka cyangwa umusozi kugenda ukava aho wari uri.
Amatungo iyo atitaweho uko bikwiye na yo ahumanya ikirere
Ihuriro RCCDN n’abafatanyabikorwa, mu biganiro bagiranye, bagaragaje ko amatungo na yo agomba gufatwa neza kuko na yo agira uruhare mu gusohora imyuka ijya mu kirere ikacyangiza.
Ibi bituruka ku miti bayatera, abantu bakanywa cyangwa bakarya ibyaturutse kuri ayo matungo birimo iyo miti, bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Iyi ni yo mpamvu amatungo na yo agomba gufatwa neza, agahabwa amazi ahagije, akavurwa neza, hakagenzurwa imiti ahabwa, n’igihe abantu bagiye kuyarya hakagenzurwa niba iyo miti nta ngaruka yagira ku bantu.”
Ibiganiro ku mihindagurikire y’ibihe ku rwego mpuzamahanga byatangiye mu 1992 kandi buri mwaka uko bibaye, bigenda bifata intera zitandukanye hakurikijwe uko ibihugu bigenda biganira.

Imibare igaragaza ko Afurika yohereza mu kirere 4% by’imyuka ihumanya ikirere, nyamara ingaruka zikagera kuri uwo mugabane ari nyinshi, bitewe n’uko ikirere kidasakaye. Ni ukuvuga ko ibikorerwa mu Buhinde, mu Bushinwa, muri Amerika,… bigaruka bikagira ingaruka kuri uyu mugabane zirimo ubushyuhe bwinshi bwatewe n’imyuka ihumanya ikirere, bigateza imihindagurikire y’ibihe. Ibi kandi bituma imvura itakigwira igihe yagwiraga, ahantu henshi hakaba amapfa cyangwa se hakaba imyuzure n’inkangu zitwara imisozi. Ihuriro RCCDN rigaragaza ko ari ngombwa ko Afurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko bamenya ko bagomba guhangana n’icyo kibazo, bakamenya ko gihari, bakamenya n’ibyo bakwiye gukora. Niba bahinga, bagateganya n’uko bafata amazi yifashishwa muri ubwo buhinzi, kubera ko imvura usanga igwa nabi cyangwa izuba rikaba ryaba ryinshi rikangiza imyaka iri mu murima.
Leta yiyemeje gufatanya na Sosiyete Sivile muri ubu bukangurambaga
Dr. Ndayisenga Fabrice ushinzwe ibyerekeranye n’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bworozi mu kigo RAB, na we yemeza ko amatungo ashobora kuba yagira uruhare mu kwangiza ikirere. Yagize ati “Amatungo uburyo ashobora guhumanya ikirere ni uburyo yorowemo. Amatungo uburyo agenda arisha ku misozi, bya bimera agenda arishaho bishobora guhumanya ikirere kuko ashobora kubyangiza, ariko na ya mase agenda ata bitewe n’ibyo yariye, hari imyuka isohokamo ikaba ishobora guhumanya ikirere. Hari uburyo rero bw’imyororere abantu bagirwamo inama. Ubu tuvuga ko aborozi bashoboye gukoresha ubutaka neza bakororera mu biraro bishobora gufasha kugira ngo ya myuka ihumanya ikirere igabanuke. Itungo rishobora no gusohora imiti ryariye mu maganga cyangwa mu mase akajya mu masoko y’amazi bigahumanya ibidukikije birimo ayo mazi cyangwa se ubutaka.”

Yongeyeho ati “Ingamba ziriho ni uko hari ibyo dukwiye kuba twitaho mu kurengera amatungo kugira ngo tubashe kuba mu isi y’ibidukikije birengewe. Mu buryo bwa mbere nko ku matungo ni ukororera mu biraro, gukoresha neza imiti, kurinda amatungo uburwayi, ibyo byose ni ibintu dushishikariza aborora, tukabashishikariza no kumenya ingaruka y’ibyo bakora kugira ngo babashe kwirinda, kandi bahitemo uburyo bwiza bwo guhindura imikorere.”
Dr. Ndayisenga avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko ku kigero cya 75% by’indwara zitandukanye ziva ku mikoreshereze mibi y’imiti, ndetse ku rwego rw’Isi ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’imiti kiri mu bibazo bigaragara ko bizaba ari ikibazo cy’icyorezo nka COVID cyangwa izindi ndwara z’ibyorezo.
Imibare igaragaza ko nihatagira igikorwa ari amatungo atazavurwa ngo akire, ari abantu bariye ya matungo afite bya bisigazwa by’imiti bikajya mu mubiri bigatuma umuntu narwara, agakenera guterwa umuti utazagira icyo umumarira. Ibyo rero ngo biri mu bituma indwara ziyongera ku Isi ku kigero cya 75%.
Dr. Ndayisenga ushinzwe ibyerekeranye n’ubworozi muri RAB ati “Dukwiye kugira icyo dukora kugira ngo abantu bamenye ko imiti ikwiye kuba ikoreshwa mu buryo bwabugenewe, na muganga wabugenewe, n’uko uwo muganga yakubwiye gukoresha ya miti.”



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|