Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buhumanya ibyo turya - Abadepite

Bamwe mu Badepite bahangayikishijwe no kuba hakiri abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kandi mu gucukura amabuye y’agaciro hifashishwa ibinyabutabire bikomeye bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bityo bakagira impungenge ko batabikora mu buryo burinda ibidukikije n’ubuzima bw’abantu kuko baba babikora nk’abiba.

Depite Egide Nkuranga, mu buryo bwa siyansi, yavuze ko ubundi mu gucukura amabuye y’agaciro hifashishwa ikinyabutabire cya merikire (mercule), kandi kiba kifitemo uburozi bukomeye bushobora kugirira nabi abantu.

Yagize ati “Buriya abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bakoresha ibinyabutabire bihumanya cyane. Nka merikire bakoresha iyo basukure zahabu barabivabga ubundi bagacanira bikaza kwitandukanya bagasigarana zahabu isukuye.”

Avua ko iyo bamaze kubona zahabu isukuye, ya merikire bayohereza mu mazi ikagenda ikanduza amazi, ikanduza ubutaka, ati “Ariko cyane igikomeye noneho, ahari amafi, amafi akayirya kuko ni ko bigenda, hanyuma rero natwe tuayarya, murumva ko bihita byinjira mu ruhererekane rw’ibiryo.”

Avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kuko iyo merikire ihita yinjira mu buzima bw’abantu muri rusange, aho yavugaga atsindagira ijwi ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko merikire ni mbi, ntikora ari uko ari nyinshi n’ingano yayo nto iba mbi.”

Nkuranga akaba yari atewe impungenge n’uko abakoze ubusesenguzi batakitayeho kandi ari ikibazo cy’ubuzima rusange, anasaba ko komisiyo yazasaba Ikigo cya Peterori na Mine (RMB) bagakora ubushakashatsi ahakorerwa ubwo bucukuzi butemewe.

Asubiza Nkubana, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, Hope Tumukunde, wagaragarizaga Inteko Rusange y’Abadepite kuri uyu wa 12 Werurwe, ubusesenguzi komisiyo yakoze kuri ibi bibazo, yavuze ko ikibazo cyo komisiyo yibanzeho ari ukwanduza imigenzi bikagira ingaruka ku bidukikije.

Ati “ Hari aho twageraga tugasanga bashungura bakiriruka, ariko igitekerezo avuze cyo kuba RMB yakorana na kaminuza bagakora ubushakashatsi ni igitekerezo cyiza nibwira ko abantu yababwira.”

Depite Tumukunde yongeyeho ko mu mbizi z’akazi kabo nk’inteko no mu biganiro amakomisiyo agirana, iyo babonye inama nk’izi ziba zigomba gutangwa, bityo icyo kwanduza uruhererekane rw’ibiryo na cyo bakaba bagomba kugikurikirana kikazakorerwa ubuvugizi.

Ati “Yabisonuye neza kabisa kuko n’uruhererekane rugenda buri wese bikamugeraho, no mu biryo tugaburirwa cyangwa tugura tukarya.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka