U Rwanda rwiteze kungukira mu nama ku bidukikije ya ‘Stockholm+50’

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko u Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga yiswe Stockholm+50, igamije kureba uko abatuye Isi babana n’ibidukikije, cyane cyane uburyo babibungabunga, bikaba biteganyijwe ko izabera i Stockholm muri Suède mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya

Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022, ubwo yitabiraga inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu gushyiraho politiki, amategeko ndetse no gukora imishinga itandukanye yo kubungabunga ibidukikije, bityo bahurize hamwe ibitekerezo bizajyanwa muri Stockholm+50.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko muri iyo nama mpuzamahanga, u Rwanda ruzahungukira kuko ruzahakura abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati “Tuzahanahana ibitekerezo n’abo tuzahurirayo, bamenye aho u Rwanda rugeze, bamenye imbogamizi duhura nazo mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kubunagbunga ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe. Tuzaboneraho no gushaka abandi bafatanyabikorwa bazaza kudutera ingabo mu bitugu, kugira ngo tubashe kubaka Isi nziza n’u Rwanda twifuza by’umwihariko”.

Yagarutse kandi kuri bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 28 ishize, muri politiki yo kurengera ibidukikije, biri no mu bizagaragazwa muri iyo nama.

Ati “Mu byo u Rwanda rwagezeho hari politiki z’ibidukikije zashyizwe mu bikorwa, harimo iyo guca amasashe muri 2008 na politiki yo guca ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe muri 2019. Ibyo byaje byiyongera ku itegeko rirengera ibidukikije, itegeko rirengera amashyamba ndetse n’irirengera urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yongeyeho ati “Ibyo byose ni ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’ubwo urugendo rukiri rurerure, kuko tugifite imigezi ifite amazi atari urubogobo. Ibyo biterwa n’uko amazi aturuka mu masoko agahura n’itaka rimanurwa n’isuri, izo ni imbogamizi tugihura nazo. Gusa ntituzerekana ibibazo gusa, tuzanerekana uko twiteguye kurwanya isuri, gufata ubutaka, gutera amashyamba, aho ni ho umufatanyabikorwa ahita abona aho ahera atwunganira”.

Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko mu bushobozi buke u Rwanda rufite rwabashije gukora byinshi mu kurengera ibidukikije, akizera ko habonetse ubushobozi bwisumbuyeho hari ibindi byinshi byiza byakorwa, cyane ko ibibazo bihari bizwi ndetse n’ibisubizo biteganyije, bityo bizagaragarira buri wese ko u Rwanda ruzi icyo rushaka.

Stokholm+50, ni inama y’Umuryango w’Abibumbye ku bidukikije, yaherukaga kuba mu 1972, ni ukuvuga ko imyaka 50 ishize ibaye kandi na bwo yabereye i Stockholm muri Suède, iyi igiye gukurikiraho ikazaba ku itariki 2-3 Kamena 2022.

Inama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bigo bitandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bigo bitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka