U Rwanda rwashimiwe intera rugezeho mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

U Rwanda rurashimirwa n’abagize Ihuriro ry’ibihugu bya Afurika rigamije kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima (AfriMAB), n’iryo kwiga uburyo umuntu yahuzwa n’urusobe rw’ibinyabuzima (MAB), nyuma y’iminsi itanu bamaze mu Rwanda mu nama Nyafurika ya karindwi y’iryo huriro.

Ni inama yitabiriwe n'impuguke zaturutse mu bihugu binyuranye, ku bijyanye n'ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima
Ni inama yitabiriwe n’impuguke zaturutse mu bihugu binyuranye, ku bijyanye n’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Ni inama yatangiye tariki 02 isozwa ku itariki 05 Gicurasi 2023, aho yaberaga mu Karere ka Musanze, ku nsanganyamatsiko ijyanye no “Gusubiza by’umwihariko urusobe rw’ibinyabuzima uko rwahoze”, ahakenewe kongera kugarura amashyamba cyimeza yahozeho, no kugarura inyamaswa zimwe na zimwe zigenda zibagirana.

Kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira iyo nama, ni amahirwe nk’Igihugu cyamaze kugira ibyanya bibiri ku rwego rwa Afurika, nk’uko Albert Mutesa, Umunyamabanga mukuru wa Komisoyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Uyu munsi tuje kwibanda ku gice kivuga ku bumenyi bujyanye n’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, aho mu nshingano za UNESCO harimo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ni amahirwe ku Rwanda, kuba rwaratoranyijwe kugira ngo rwakire iyi nama ya karindwi y’ihuriro ry’ibihugu 34 bya Afurika”.

Basuye ibigo binyuranye byita ku bidukikije no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima muri Pariki y'Ibirunga
Basuye ibigo binyuranye byita ku bidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Ibirunga

U Rwanda rumaze kugira ibyanya bibiri bikomye muri UNESCO, birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yashyizwe mu rwunge rwa UNESCO ku rwego rwa Afurika kuva mu 1983, muri 2021 hiyongereyemo Pariki ya Gishwati (Mukura).

Abitabiriye iyo nama basuye ibyanya binyuranye bikomye birimo Gishwati (Mukura) na Pariki y’Ibirunga, banasura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, aho babonye uburyo abaturage bafashijwe kubakirwa ubushobozi bubafasha kugira uruhare ubwabo, mu kubungabunga ibyanya bikomye, barengera urusobe ry’ibinyabuzima.

Nyuma yo gusura bimwe mu byiza nyaburanga binyuranye, birimo Pariki n’ibyanya bikomye, bashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu kubungabunga ibidukikije, no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Banyuzwe n'uburyo u Rwanda rwita ku bidukikije runarengera urusobe rw'ibinyabuzima
Banyuzwe n’uburyo u Rwanda rwita ku bidukikije runarengera urusobe rw’ibinyabuzima

Anass Aboubakar waturutse muri Chad ati “Twasuye uduce tunyuranye tw’u Rwanda ahari ibyanya bikomye, twanyuzwe n’uburyo Leta yashyize imbaraga muri gahunda yo kurengera urusobe rw’ibinyabizima. Twabonye ibyiza nyaburanga mu Rwanda, twabonye uburyo ingagi zifashwe neza, hari byinshi umuntu yakwigira ku Rwanda”.

Marlene Chikuni wo muri Marawi ati “Mu Rwanda twasuye ahantu hatandukanye, twabonye uburyo abantu bafitanye umubano mwiza n’ibindi binyabuzima. Ejobundi twasuye abaturage bahinga icyayi, twabonye uburyo bwiza bwatekerejwe bwo kurwanya isuri, twabonye amaterasi y’indinganire n’ubundi buryo butuma ubutaka butangizwa n’isuri”.

Arongera ati “Nkigera mu Rwanda natangajwe n’ibikorwa remezo nagiye mbona, imihanda myiza, amashuri yubatse neza, uburyo ubutaka burinzwe isuri nk’igihugu cy’imisozi, imidugudu, uburyo abaturage bakundanye, ni byinshi ntakwibagirwa”.

Basuye icyanya cya Gishwati-Mukura
Basuye icyanya cya Gishwati-Mukura

Dominique Mvunabandi, Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, yavuze ko muri iyo nama hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga rigamije gukusanyiriza hamwe amakuru, n’ibipimo bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha abo mu nzego zifata ibyemezo kugira ibyo bakora, mu gutuma urusobe rw’ibinyabuzima birushaho kubungabungwa.

Avuga ko iyo ‘system’ izafasha ibihugu binyuranye kumenya uburyo inyamaswa zibayeho, ati “Ni system izifashishwa mu kumenya uburyo urusobe rw’ibinyabuzima birushaho kubungabungwa, kugaragaza ibipimo bihari mu byanya bikomye, bakamenya ubwoko bw’ibinyabuzima bihari, bakamenya inyamaswa zirimo gukendera”.

Iryo koranabuhanga ryatewemo inkunga na UNESCO, rizifashishwa kandi mu kubaka ubushobozi bw’abakozi mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, no kurushaho gukora ubushakashatsi mu buryo bwihuse.

Béâtrice Cyiza, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije
Béâtrice Cyiza, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije

Béâtrice Cyiza, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije, yavuze ko iyi nama ije guhugura no gufasha abafite mu nshingano kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kurushaho gukaza ingamba mu kubaka imibanire myiza y’umuntu n’ibidukikije.

Yavuze kandi ko imikoranire y’ibuhugu bya Afurika mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, izafasha u Rwanda n’ibindi bihugu mu kubyibutsa ko bifite inshingano zo kubungabunga ibidukikije mu buryo butagira imipaka.

Ati “Inama nk’izi zitwibutsa ko dufite inshingano zo kubungabunga ibidukikije no gukorera hamwe n’abandi, kugira ngo u Rwanda nidushyiraho amategeko arengera ibidukikije atareba Igihugu gusa, ahubwo arebe n’ibindi bihugu, kuko ibidukikije ntibigira imipaka. Nitubungabunga ishyamba ryo mu Rwanda twenyine ntacyo bizatanga, mu gihe mu bindi bihugu bitabungabunzwe, biradusaba gukorera hamwe”.

Buriye imwe mu misozi igize Gishwati-Mukura
Buriye imwe mu misozi igize Gishwati-Mukura

Ngoga Telesphore, umukozi wa RDB watorewe muri iyo nama kuyobora AfriMAB, yavuze ko ataje guhindura ibyari biriho, ahubwo hagiye kongerwa imbaraga mu kurushaho kumenyekanisha uburyo umuntu yahuzwa n’urusobe rw’ibimukikije (MAB), nka gahunda isa n’iyadindiye. Ngo hakorwa ibiganiro n’amahugurwa mu kurushaho kumenyekanisha iyo gahunda, abantu bose bakayigiraho uruhare kugira ngo bamenye ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri mu nyungu z’abaturage, ariko imbaraga zigashyirwa cyane cyane mu rubyiruko.

Muri iyi nama hifujwe ko iy’ubutaha ya AfriMAB y’ihuriro ry’urubyiruko ku Isi muri 2025, yazabera mu Rwanda, aho bigiye kwigwa na Komite ibishinzwe.

Umunyamabanga mukuru wa Komosoyo y'igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa
Umunyamabanga mukuru wa Komosoyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa
Basabanya n'abaturage
Basabanya n’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka