U Rwanda rwakajije ingamba zo kurwanya ibihumanya ikirere

Ikirere cyabuditse igicu cy’umwuka uhumanye muri Mutarama? Ni byo! Umwuka ubu uri guhumeka ushobora kuba uhumanye, ibizwi muri siyansi nko kuba urimo ibyitwa ‘monoxide de carbone’, dioxide de sulfire, dioxide de nitrogene n’ibindi.

Imodoka ya Mitsubishi ikoresha amashanyarazi yatangijwe mu Rwanda muri Kanama 2019
Imodoka ya Mitsubishi ikoresha amashanyarazi yatangijwe mu Rwanda muri Kanama 2019

U Rwanda ruri gukora uko rushoboye ngo rugabanye igabanuka ry’umwuka mwiza muri Kigali cyane cyane, ubura kubera imodoka nyinshi.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ubu igihugu rwahisemo kwemerera imodoka zirekura umwotsi ku gipimo cya Euro 4, gikoreshwa i Burayi (ni ukuvuga ko rwemerera kwinjira gusa, imodoka zakozwe guhera muri 2005 kuzamura), hakaba hari icyizere ko bizagabanura ibyotsi bihumanya ikirere birekurwa n’imodoka.

Hagendewe kuri za porogaramu (applications) n’abantu bakoresha twitter, mu cyumweru gishize, umwuka wo muri Kigali ku minsi imwe n’imwe wagaragaye ko uhumanye kurusha uwa Beijing mu Bushinwa.

Ni ibintu bisa n’ibitumvikana, gusa ni ukuri. Muri Mutarama, Nyakanga na Kanama mu bihe by’impeshyi, umwuka wo muri Kigali uba uhumanye kurusha uwa Beijing, umwe mu mijyi minini ku isi ufite ibibazo ry’ihumana ry’umwuka.

Ibyo ntibivuze ko Beijing ari wo mujyi ufite umwuka uhumanye cyane ku isi, cyane ko Ubushinwa n’Ubuhinde ari ibihugu bifite imijyi ifite umwuka uhumanye cyane mu isi.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko bishoboka ko rimwe na rimwe cyane cyane mu bihe by’impeshyi, Umujyi wa Kigali ushobora kugira umwuka uhumanye kurusha uwa Beijing, bitewe n’impamvu zitandukanye, cyane cyane kuba Kigali ituwe cyane, no kuba hari imodoka nyinshi zirekura ibyotsi.

Agira ati “Biterwa n’ingano. Umujyi wa Kigali ni muto kandi imodoka zirekura ibyotsi ziba zitsindagiye ahantu hamwe, bishobora gutera ihumana ry’umwuka kurusha Beijing”.

Atanga urugero rw’uko nk’Akarere ka Nyarugenge gashobora kugira umwuka uhumanye kurusha aka Musanze, kubera ko muri Nyarugenge imodoka ziba zibyigana bitewe n’uko ari agace kiganjemo ubucuruzi.

Umujyi wa Beijing wakoze impinduka kuva mu 1998 mu kugabanya ihumana ry’umwuka, harimo nko kugabanya itwikwa ry’amakara, no kugabanya imodoka zirekura ibyuka bihumanya ikirere.

Muri 2013, Umujyi wa Beijing washyizeho uburyo buhamye bwo kurwanya ihumana ry’umwuka. Mu mpera za 2017, amande acibwa abahumanya ikirere yiyongereyeho 35% mu mujyi, na 25% mu nkengero zawo.

Impamvu yo kugereranya igipimo cy’umwuka uhumanye muri Kigali na Beijing ni uko kuwa Kabiri w’iki cyumweru, igipimo cy’ubwiza bw’umwuka muri Beijing cyari ku 134, mu gihe muri Kigali cyari ku 153.

Ku gipimo cya 134, ihumana ry’umwuka rifatwa nk’aho ryagira ingaruka ku bantu bamwe, mu gihe kuri 153, ihumana ry’umwuka rifatwa nk’iryagira ingaruka muri rusange.

N’ubwo byari bimeze gutyo uwo munsi ariko, ibipimo by’umwuka muri Kigali akenshi biba biri munsi y’ibya Beijing, umujyi utuwe n’abantu miliyoni 21.54 ku buso bwa kirometero kare 16,808 (16,808 km²) , mu gihe Kigali ituwe na miliyoni 1.2 ku buso bwa kirometero kare 706 (706 km²).

Itandukaniro riri ku kuba umwuka wa Kigali, ihumana ryawo rikunze kuba hagati yo kuba ntacyo ritwaye, no kuba ryagira icyo ritwara bitewe n’igihe.
Muri Kigali ariko, mu gihe cy’ubushyuhe nko mu kwezi kwa Mutarama-Werurwe na Nyakanga-Kanama, ihumana ry’umwuka rishobora kuzamuka, gusa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), kikavuga ko kidashobora kurenga icya Beijing.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, ati “Uko mbyumva ni uko porogaramu za telefoni zitizewe 100%. Sitasiyo zacu zifata amakuru buri minota itanu zigaragaza ko ihumana rizamuka muri ibi bihe, ariko igihe cyonyine twagize umwuka wagira icyo wangiza ni ku munsi mukuru wa bonane nijoro”.

Akomeza agira ati “Kuwa kabiri, sitasiyo zacu zafashe amakuru agaragaza ibipimo biri hagati ya 101 na 150, byagira ingaruka ku bantu bamwe, ariko porogaramu za telefoni zafashe 150, na bwo byagira ingaruka ku bantu bamwe”.

Yongeraho ko ibipimo binini bafashe mu minis ya vuba byageze ku 160, byafashwe mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2019 rishyira tariki ya mbere Mutarama 2020, bigakekwa ko byaba byaratewe n’ibyotsi byinshi byarekuwe n’ibinyabiziga mu minsi mikuru.

Munayazikwiye kandi asobanura ko muri ibyo bihe by’umwaka, abantu baba bahagurukiye gutunganya ubusitani, gutema ibihuru no gutwika imyanda, na byo bigatiza umurindi guhumanya umwuka. Muri icyo gihe kandi, imiyaga ituruka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba iba ihuha iva muri Tanzania, ikaba ishobora kuzana ibyuka bihumanye mu Rwanda.

Ikibazo cya moto

Minisitiri Mujawamariya avuga ko moto zikoreshwa cyane nk’uburyo bwo gutwara abantu, na zo zongera ihumana ry’umwuka kuri 60%, zigakurikirwa n’imodoka zitwara abagenzi, imodoka z’abantu ku giti cyabo, ndetse n’inganda ntoya.

Ati “Moto ni ikoibazo gikomeye kuko ba nyirazo ntibazikorera isuzuma rihoraho. Bagura moto, bakazishyira mu muhanda ubundi bakazikoresha ari uko zagize ikibazo. Iyo zidakoreshejwe neza, moto zisohora ibyotsi byinshi mu kirere.

Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda irimo ireba uko gahoro gahoro yahindura, hagakoreshwa moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi. Turashihsikariza abantu gukora ubwikorezi bakoresheje ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ari na ko tubashishikariza gukoresha gas n’amashanyarazi mu guteka, aho gukoresha inkwi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndifuza ko mwazana imodoka ikoreshwa na mashanyarazi kuko bitabaye ibyo twazahumeka umwuka mubi. Murakoze

Murwanashyaka etienne yanditse ku itariki ya: 10-07-2022  →  Musubize

Muba mutubeehya muturinde inzara iterwa numubano mubi nibihugu bituranyi ubundi nts ngizi yigize muve muribyo mutubeshya ubuhahirane nibihugu duhana imbibi bukorwe nicyo kingenzi. Ikirere kiza se waraye inzara cyagufasha iki?

Damascus40 yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

Mu rwego rwo gushishikariza abamotari gukoresha entretien ihoraho,Police na Ferwacotamo nibafatanye n’abinjiza izo motos mu Rwanda izidakorewe entretien mu igaraji rizwi ikurwe mu muhanda.Ese kuki nta contrôle technique zikorerwa?

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Mu rwego rwo gushishikariza abamotari gukoresha entretien ihoraho,Police na Ferwacotamo nibafatanye n’abinjiza izo motos mu Rwanda izidakorewe entretien mu igaraji rizwi ikurwe mu muhanda.Ese kuki nta contrôle technique zikorerwa?

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka