U Rwanda rwahawe Miliyoni 18 z’Amadolari yo kwagura umushinga ‘Green Amayaga’
Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibidukikije, GEF, cyageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 18 z’Amadolari y’Amerika (asaga Miliyari 26Frw), azarufasha mu kwagura ibikorwa by’umushinga Green Amayaga, byo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no gutera ibiti aho byacitse kubera impamvu zitandukanye. Uyu mushinga usanzwe ukorera mu bice bimwe by’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara.

Aya mafaranga azifashishwa n’ubundi muri uwo mujyo wo kurengera ibidukikije, no kongerera ubushobozi abaturage ngo babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo, aritwo Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Huye na Gisagara.
Uyu mushinga ushingiye ku musaruro mwiza wavuye mu wawubanjirije nanone wa Green Amayaga, aho wageze kuri byinshi byo kwishimira mu gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima muri ako gace k’Igihugu gakunze kwibasirwa n’izuba.
Iyi nkunga ya Miliyoni 18 z’Amadolari, ije nyuma y’aho GEF yari iherutse kwemera indi nkunga ya Miliyoni 9 z’Amadolari, yo kwita ku muhora Nyungwe-Ruhango, bityo yose hamwe ikaba Miliyoni 27 z’Amadolari.
Guverinoma y’u Rwanda ni yo yashatse aya mafaranga kugira ngo ibikorwa bya Green Amayaga bigere mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo. Gusa kugeza ubu, uwo mushinga ukorera mu bice bimwe by’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara, aho umusaruro wawo ugaragarira amaso.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko Igihugu cyiyemeje gukomeza gusigasira ibidukikije.
"U Rwanda rwiyemeje gusubiranya aho ibidukikije byangiritse, no kongerera abushobozi abaturage binyuze mu kubaha ubumenyi bushingiye kuri siyansi no mu kwishakamo ibisubizo."
Yungamo ati "Turashima inkunga ya GEF, ubu dushobora kugeza Green Amayaga mu Ntara yose y’Amajyepfo. Ni intambwe ikomeye muri gahunda y’Igihugu yo kubaka ubukungu butangiza bidukikije. Turashimira kandi UNDP ku bufatanye n’inama baduhaye mu gukora uyu mushinga mushya."

Mu byo umushinga wa Green Amayaga wagezeho harimo gutera ibiti ku buso burenga hegitari 929, hatewe ibiti by’imbuto ibihumbi 243, harwanywa isuri ku buso bwa hegitari 13,886 hifashishijwe ibiti bivangwa n’imyaka no guca amaterasi. Imiryango ibihumbi 21 yahawe amashyiga arondereza ibicanwa, naho imiryango 2,534 ikennye ihabwa amatungo agizwe n’inka, ihene n’ingurube.
Uyu mushinga uhuzwa n’Icyerekezo cy’Igihugu cyo kwihutisha Iterambere (NST1), Icyerekezo 2050, ndetse n’Intego y’u Rwanda ivuguruye ku birebana no kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (NDC), aho byose bigamije iterambere rirambye kandi rirengera ibidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|