U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni 56 z’Amayero yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Leta y’u Budage yahaye u Rwanda miliyoni 56 z’Amayero (asaga miliyari 63Frw), azakoreshwa mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri ibyo bikorwa harimo kubaka umudugudu uzaba ugizwe n’inzu zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije.

Biteganyijwe ko muri iyo nkunga, agera kuri miliyari 33.8Frw azakoreshwa mu kubaka izo nzu, mu gihe andi arenga gato miliyari 29Frw, azakoreshwa n’Ikigega gishinzwe kurengera ibidukikije (FONERWA), mu gufasha imishinga myiza y’iterambere ariko inabungabunga ibidukikije.

Iyo nkunga y’u Budage ikubiye mu bufatanye icyo gihugu cyagiranye n’u Rwanda, bugamije kurufasha kugera ku ntego rwihaye mu kubungabunga ibidukikije, zirimo n’uko kugera mu 2030 ruzaba rwagabanyije 38% by’umwuka uhumanya ikirere.

Iyo mihigo ingana na miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, azashorwa kandi mu bikorwa bigamije kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka n’amashyamba, imiturire ndetse n’ubuzima.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko ubwo bufatanye buhujwe na gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere (NST1).

Ati "Intego nyamukuru ni ukwihutisha iterambere ry’abikorera, hagamijwe kuzamura ubukungu no kongera umusaruro hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, umutungo kamere biganisha u Rwanda ku bukungu bwifuzwa”.

Yagaragaje kandi ko kuzamura ibiganiro bigamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere, bizafasha isi kugera kuri gahunda yayo yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu kinyejana.

Ibyo bigakorwa ku bufatanye n’abahanga mu kubungabunga ibidukikije, abikorera, imiryango itari iya Leta, kugira ngo gahunda zose zemezwa zibashe gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere w’u Budage, Svenja Schulze, yavuze ko ubufatanye bw’isi ari bwo buryo bwonyine bwo guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “U Rwanda ni imbaraga zikenewe mu bufatanye bw’isi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Twese hamwe, turashaka gutera imbere mu gihe kizaza, kidafite aho kibogamiye kandi kirambye ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka