U Rwanda rutakaza toni miliyoni 45 z’ubutaka buri mwaka

Abashakashatsi bahujwe na Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), bagaragaza ko amazi n’ubutaka by’u Rwanda birimo kwangirika ku rugero rukabije.

Abashakashatsi bakorera ibigo bitandukanye bya Leta bavuga ko u Rwanda rurimo guhomba ubutaka bwinshi
Abashakashatsi bakorera ibigo bitandukanye bya Leta bavuga ko u Rwanda rurimo guhomba ubutaka bwinshi

Babigaragaje mu biganiro byabaye kuwa mbere tariki 23 Ukuboza 2019, aho basuzumaga icyakorwa kugira ngo barinde u Rwanda guhura n’ubutayu.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ibyogogo by’imigezi n’ibiyaga mu Kigo gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Kwitonda Filippe wari mu bitabiriye ibyo biganiro, avuga ko u Rwanda rutakaza toni z’ubutaka zingana na miliyoni 45 buri mwaka.

Nyabarongo n'Akagera ni byo nzira ngari isohokeramo ubutaka bw'u Rwanda kubera isuri
Nyabarongo n’Akagera ni byo nzira ngari isohokeramo ubutaka bw’u Rwanda kubera isuri

Kwitonda agira ati “Igiteye impungenge ni uko ubwo butaka butembanwa n’isuri buba ari bumwe bwo hejuru buhingwaho. Kugira ngo aho hantu havuye ubutaka hazongere kwera ibiribwa, bitwara imyaka itari munsi y’100”.

Raporo ya RWFA yo muri 2016-2017 ku bijyanye n’imiterere y’amazi mu Rwanda, na yo ikomeza igaragaza ko amazi y’umugezi w’Akagera yatembaga mu mpeshyi y’uwo mwaka ku Rusumo, yanganaga na metero kibe 1,000 ku isegonda.

Ni mu gihe impuzandengo y’impeshyi nyinshi zabaye mu myaka yashize, zo zigaragaza ko Akagera kasohokaga mu Rwanda kangana na metero kibe 600 z’amazi atemba mu gihe cy’isegonda.

Imbonerahamwe igaragaza igabanuka ry'amazi y'imigezi minini isohoka mu Rwanda uko imyaka igenda ishira
Imbonerahamwe igaragaza igabanuka ry’amazi y’imigezi minini isohoka mu Rwanda uko imyaka igenda ishira

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa Porogaramu ireba ibijyanye n’amazi muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (CNRU), Dr. Christian Sekomo, avuga ko iri gabanuka riterwa n’uko amazi y’u Rwanda yo munsi y’ubutaka arimo kugenda aba make cyane.

Avuga ko byatewe n’ibikorwa bya muntu, izuba ricana igihe kirekire rigateza ubutaka bw’imisozi gukakara ikananinirwa kwinjiza amazi y’imvura i kuzimu, bigatizwa umurindi no kutagira ibiti n’ibyatsi bitwikiriye ubutaka, ndetse no kubura amaterasi n’indi mirwanyasuri.

Dr. Sekomo agira ati “Ibi bivuze ko amazi y’imvura amanuka ajya i kuzimu ari make cyane, icyegeranyo cy’izo mpeshyi kirerekana ko amazi aturuka i kuzimu asubira mu migezi ari make, nyamara ayo mazi ni yo y’ifatizo umugezi uba utunze.

Dukeneye gufata amazi y’imvura mu gihe iguye kugira ngo tuyasubize i kuzimu, kuko nituyareka yose akaducika, tuzaba tugize igihombo kinini”.

UNESCO igaragaza ko ikigereranyo ari ukubona metero kibe nibura 1,000 ku mwaka, ariko buri muturage ntarenza metero kibe 700
UNESCO igaragaza ko ikigereranyo ari ukubona metero kibe nibura 1,000 ku mwaka, ariko buri muturage ntarenza metero kibe 700

Abashakashatsi bakomeza baburira inzego zirimo ikigo gishinzwe amazi (WASAC) n’igishinzwe ingufu (REG), ko ingomero zabyo zizakomeza kuzura isayo y’igitaka kiva ku misozi, ndetse ko bizabuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhaza Abaturarwanda kubera guhomba ubutaka bahingagaho.

Uretse gukama kw’imigezi bigenda byigaragaza uko imyaka igenda ishira, abashakashatsi bavuga ko ibiyaga nka Cyohoha, Rweru n’ibindi, na byo bitorohewe n’izuba ricana igihe kinini, isuri igenda ibyisukamo ndetse n’icyatsi cy’amarebe.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mutesa Albert, asaba ko hajyaho uburyo buhuza inzego zose ziri ku rwego rw’Igihugu, kugira ngo zifate ingamba hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka