U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi wahariwe umutungo kamere wo hejuru y’ubutaka no mu nda y’isi

Komisiyo y’u Rwanda yitwa CNRU, ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ivuga ko irimo gutegura inzego zitandukanye kuzagaragaza uruhare rwazo mu kubungabunga umutungo kamere wo hejuru ku butaka no mu nda y’isi.

Amabuye y'i Nyarubuye muri Kirehe, kimwe mu mutungo Kamere uri hejuru y'ubutaka u Rwanda rufite
Amabuye y’i Nyarubuye muri Kirehe, kimwe mu mutungo Kamere uri hejuru y’ubutaka u Rwanda rufite

CNRU ivuga ko ibyo bizakorwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe uwo mutungo, ku itariki ya 06 Ukwakira 2024, hagamijwe kurinda amabuye, ubutaka, amazi n’ibindi bintu bidasanzwe bikigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu.

CNRU ivuga ko izakorana n’abashakashatsi barimo aba Kaminuza y’u Rwanda bakora ku mutungo uri mu nda y’isi (Mines & Geology), Urwego rushinzwe Mine, Peterori na Gazi mu Rwanda (RMB) hamwe n’abanyeshuri biga amasomo afitanye isano na byo.

CNRU ivuga ko izo nzego zizerekwa bimwe mu bice by’u Rwanda byitwa Geopark (Pariki ya jewoloji) ibitse uwo mutungo wihariye, ushobora kwinjizwa mu murage w’isi wa UNESCO.

Mu Rwanda, ahagaragazwa nka Geopark, ni ubuvumo bw’i Musanze, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, igishanga cy’Urugezi, amazi y’amashyuza hamwe n’Ikiyaga cya Kivu (cyifitemo gazi metane).

Itsinda rya UNESCO mu Rwanda rishinzwe kubungabunga umutungo Kamere uri hejuru y'ubutaka no mu nda y'isi
Itsinda rya UNESCO mu Rwanda rishinzwe kubungabunga umutungo Kamere uri hejuru y’ubutaka no mu nda y’isi

CNRU ivuga ko agace runaka gatoranywa kugira ngo kagirwe pariki ya jewoloji (Geopark), iyo hari ibintu kamere bidasanzwe nk’amabuye y’agaciro, ubwoko bw’amabuye yihariye, amazi cyangwa ubutaka bidasanzwe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga udushya muri CNRU, Ir Dominique Mvunabandi, agira ati "Umutungo kamere cyane uwo hejuru y’ubutaka no mu nda y’isi, ni umutungo cyane cyane wifashishwa mu bikorwa remezo bitandukanye, inganda zikenera amabuye kugira ngo hakorwe ibintu bitandukanye."

Ir Mvunabandi ati, "Ayo mabuye ko mu Rwanda tuyafite kandi ari menshi, ntidukwiriye kuyakoresha kugira ngo adutunge, izo nganda zibone ayo gutanga ibikoresho bitandukanye, ariko azatunge n’abazabaho mu gihe kizaza! Aho rero hakenewe ko buri Munyarwanda amenya umutungo kamere we, akawubungabunga awuzi."

Ir Dominique Mvunabandi
Ir Dominique Mvunabandi

Ir Mvunabandi avuga ko buri Munyarwanda akeneye kumenya icyo umutungo kamere umukikije ukoreshwa, niba ari ibuye rivamo telefone, isahani y’idongo n’ibindi, bigatuma agira uruhare mu kuribungabunga kuko azi ko rivamo ibikoresho akenera buri munsi.

Komite ya UNESCO mu Rwanda ishinzwe umutungo kamere uri ku butaka no mu nda y’isi (IGGP), ivuga ko agasozi kahoze kagizwe n’ubutaka bw’ingwa ku Ruyenzi muri Runda (umanuka ugana kuri Nyabarongo), iyo kaza kuba kakiriho na ko kari gakwiriye kuba Geopark.

Inzego zifite aho zihuriye n’imicungire y’umutungo kamere uri hejuru ku butaka no mu nda y’isi, cyane cyane abashakashatsi, bazasabwa kugaragaza ingano n’ubwiza by’uwo mutungo, kugira ngo bimenyeshwe Abanyarwanda hakiri kare, babibungabunge bitarakendera.

Inzego zirimo iz’urubyiruko na zo zisabwa kugaragaza uruhare rw’ikoranabuhanga mu kubungabunga umutungo uri ku butaka no mu nda y’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka