U Rwanda rugiye kujya rwishyurirwa kugabanya ibyuka byangiza ikirere

Leta y’u Rwanda irashishikariza inganda zo mu gihugu gukorana n’inganda zikomeye zo mu bihugu byateye imbere mu bucuruzi bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (Clean Development Mechanism).

Ikigo cy’iguhugu cyita ku bidukikije (REMA) cyateguye amahugurwa, tariki 22/02/2012, agamije gusobanurira abashoramari bo mu rwanda ubwo buryo ndetse no gukangurira abanyenganda bo mu bihugu byateye imbere gushora imari muri ubwo bucuruzi mu Rwanda.

Muri ubu bucuruzi inganda zikomeye zo mu bihugu byateye imbere zisaba inganda nto zo mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hanyuma bakabishyura amafaranga.

Nubwo izi nganda zikomeye zisaba intoya kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ariko zo zirakomeza zigakora uko bisanzwe. Ikigamijwe muri ubu bucuruzi ni ukugabanya ibyuka bijya mu kirere muri rusange ku isi kuko izo nganda zose (inini n’intoya ) zikomeje gukora uko bisanzwe ikirere cyakwangirika kurushaho.

Ushinzwe iby’imihindagurikire y’ikirere muri REMA, Jean Ntazinda, yasobanuye ko ubu bucuruzi bufite inyungu ku Rwanda kuko ruzaba rufite imishinga igamije iterambere rirambye, guhanga akazi no kugabanya imyuka yangiza ikirere.

Yakomeje avuga ko kuza kw’abo bashoramari kuzagira inyungu y’inyongera ku nganda kuko uruganda rwo mu Rwanda ruzajya rugurisha kudahumanya ikirere hakiyongeraho n’inyungu rwari rusanganywe.

Uretse mu Rwanda, ubu buryo bwo gukora ubucuruzi bw’ibyuka bihumanya ikirere nta handi burakorwa mu karere.

MDC ni uburyo bw’iterambere y’isuku igengwa n’amasezerano ya Kyoto asaba ibihugu byateye imbere kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Ayo masezerano kandi ni n’uburyo bumeze nk’isoko bugamije gufasha cyangwa gushima abakora imishinga mu buryo butangiza ikirere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka