U Rwanda rugiye gushinga ishuri rizigisha ibijyanye no kubungabunga ibidukikije

U Rwanda rwatangaje ko rufite gahunda yo gushinga ishuri ku rwego rw’akarere ruherereyemo ryigisha kubungabunga ibidukikije, rikazubakwa ku buso bwa hegitari umunani hafi ya Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ishuri ryo kubungabunga ibidukikije rizatuma ibinyabuzima muri pariki z'igihugu birushaho kwitabwaho
Ishuri ryo kubungabunga ibidukikije rizatuma ibinyabuzima muri pariki z’igihugu birushaho kwitabwaho

Iri shuri rizibanda ku burezi mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe kongerera imbaraga ibikorwa byo kurengera inyamaswa no guteza imbere ubumenyi ku bidukikije hirya no hino mu karere, nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kibivuga.

Amasezerano y’ubufatanye n’ikigo African Parks Network yo gushinga iri shuri, yemejwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku ya 15 Nzeri 2025.

Uyu mushinga uteganyijwe kuzaba icyicaro cy’ubushakashatsi, amahugurwa no gufatanya mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, byongera imbaraga u Rwanda nk’igihugu kiyoboye muri Afurika mu micungire irambye y’ibidukikije.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga Ibidukikije muri RDB, Eugène Mutangana, avuga ko gushyira ishuri ryo kubungabunga ibidukikije mu marembo ya Pariki y’Akagera, ari ingirakamaro.

Ati “Iri shuri rizubakwa mu marembo y’amajyepfo ya pariki, bigaragaze u Rwanda nk’icyicaro cy’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu karere”.

Akomeza avuga ko gusinya amasezerano biteganyijwe ku ya 30 Nzeri 2025, nyuma yaho imirimo yo kubaka n’ibindi bigendanye bikazamara hafi umwaka umwe, ngo bakaba bateganya kwakira abanyeshuri ba mbere mu 2027.

Mutangana yongeyeho ko u Rwanda ruzagira imigabane ingana na 49% muri iri shuri, indi isgaye ikaba iya African Parks.

Ati “Umusanzu wacu urimo ubutaka bwa hegitari umunani ndetse n’uburenganzira bw’abanyeshuri bwo kwinjira muri Pariki y’Akagera igihe cyose, bagakora imyitozo ngiro”.

N’ubwo iri shuri rizakira abanyeshuri bazaturuka hirya no hino muri Afurika, abashinzwe gucunga pariki mu Rwanda, abarinzi ba pariki n’abayobozi mu baturiye pariki, bazahabonera amahugurwa yo mu rwego ruhanitse.

Mutangana ati “Ibi bizatanga abahanga b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gucunga neza ibyanya bikomye, bikomeje kwiyongera”.

Inyungu mu bukungu no mu bukerarugendo

Mutangana mu kiganiro na The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko kwakira iri shuri bizakurura abahanga, inzobere n’abanyeshuri, bigire uruhare mu bukungu bw’u Rwanda binyuze mu kubacumbikira, ingendo n’izindi serivisi.

Inkura z'umweru muri Pariki y'Akagera
Inkura z’umweru muri Pariki y’Akagera

Iri shuri rizahuza inzobere mu kubungabunga ibidukikije, baturuka mu bice bitandukanye bya Afurika, hagamijwe guhanahana ubumenyi no gusangizanya udushya. Uyu muyobozi yashimangiye ko u Rwanda ruzashobora kwigira ku bikorwa byiza, kugira ngo ruteze imbere imicungire ya pariki z’Akagera, Nyungwe, Gishwati-Mukura n’iy’Ibirunga.

Umuyobozi ushinzwe Imicungire y’Imari muri Pariki y’Akagera, Jean Paul Karinganire, yavuze ko aya masezerano mashya yubakiye ku bufatanye busanzwe, harimo n’ubwa African Parks buzakomeza kugeza mu 2030.

Ubufatanye bw’imyaka 10 hagati ya RDB na African Parks, bwatumye habaho kuzahura ibidukikije n’ubukungu muri Pariki y’Akagera, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu 2020, u Rwanda na African Parks kandi byasinye amasezerano y’imyaka 20, ajyanye no gucunga Pariki ya Nyungwe, hagamijwe kurushaho kubungabunga iryo shyamba rinini kurusha ayandi mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka