U Rwanda mu hantu 10 hahebuje ho gusohokera mu 2019

Mu gihe isi ikomeje kugenda yagura ibikorwa ndangabwiza, iteka havuka ndetse hakanavumburwa ahantu nyaburanga, bigatuma bitoroha kumenya aheza kurusha ahandi umuntu yasura mu mwaka mushya wa 2019.

U Rwanda mu hantu 10 hahebuje umuntu yasura mu 2019
U Rwanda mu hantu 10 hahebuje umuntu yasura mu 2019

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’ibyamamare Forbes cyabajije abakora mi bigo bizwi ku isi kurusha ibindi mu bijyanye n’ubukerarugendo maze batanga urutonde rw’ahantu hahebuje 10 kurusha ahandi umuntu yasura, maze bashyiramo n’u Rwanda.

Uwitwa Biggs Bradley yabwiye iki kinyamakuru ati “iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba (Rwanda) cyakomeje kuza imbere mu bijyanye no kurengera ibidukikije mu myaka mike ishize.”
Yongeyeho ati “Ikirenze ku rusobe rw’ibidukikije karemano iki gihugu gikizeho, nk’ingagi zo mu birunga ndetse n’inkende nziza mu birunga, gifite aho bakirira ba mukerarugendo hahebuje cyane. Aha navuga nka Bisate Lodge hoteli uba urimo ukirebera ibirunga imbere yawe neza...

... hakaza kdi One & Only Nyungwe Lodge, iherereye mu ishyamba rya Nyungwe iherutse gufungurwa ndetse na Magashi, hoteli yenda gutahwa mu minsi iri imbere muri parike y’Akagera. Ni amahoteli y’agahebuzo utapfa kubona henshi ku isi”.

Tubibutse ko iyi One and Only Nyungwe Lodge ari hoteli iherutse guhabwa inyenyeri eshanu n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, iba ibaye iyambere mu bice by’icyari ihawe iki kirango kiyishyira ku rwego rwa mbere rw’amahoteli ku isi yose.

Uretse u Rwanda, utundi duce tw’ahantu heza ku isi umuntu yasura mu 2019, Forbes yashyizeho The Turkish Riviera, agace gakurura benshi mu bakerarugendo muri Turukiya, Pakisitani, igihugu cya Mongoliya, Madagascar, Ethiopia, Colombia, Los Cobos muri Mexique, Uburasirazuba bw’igihugu cya Bhutan cyo muri Aziya, na Azores muri Porutigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Koko u Rwanda ni igihugu kiza cyane.Hari ahantu henshi umuntu yasura:Ingagi z’ibirunga,Nyungwe and Akagera Parks,Ibiyaga byinshi,etc...Umujyi wa Kigali nawo,uruta ubwiza kurusha indi mijyi yo muli Afrika nyinshi iba yuzuyemo imyanda yaboze inuka cyane,imihanda yuzuyemo imyobo (pot holes).Urugero ni Kinshasa.Ariko tujye twibuka ukuntu isi nshya izaba imeze.Yose izahinduka Eden.Tuzaba dukina n’intare,inzoka nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Tuzatembera ahantu hose nta Visas.Isi yose izaba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana gusa kandi bumvira Imana.Abakora ibyo itubuza,izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko ibyahishuwe 21:4 havuga.

karake yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka