Twite ku isi yacu kuko nta yindi tuzimukiramo-Minisitiri Mujawamariya

Nyuma y’iminsi itatu gusa atangiye imirimo nka Minisitiri mushya w’ibidukikije, Ambasaderi Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, akazi ke ka mbere yagatangiriye ku nama (breakfast meeting) n’abafatanyabikorwa b’iyi minisiteri.

Minisitiri Mujawamariya arasaba abantu bose kubungabunga ibidukikije
Minisitiri Mujawamariya arasaba abantu bose kubungabunga ibidukikije

Iyo nama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije muri buri rwego rukorera mu gihugu.

Minisitiri Mujawamariya yagize ati “Nk’igikorwa cyanjye cya mbere muri Minisiteri y’ibidukikije, ni ibyishimo guhura namwe. Mwakoze gufata akanya mugahura natwe, kandi niteze kuganira namwe ku byo twashyize imbere, n’uburyo twafatanya mu kubigeraho”.

Minisitiri Dr. Mujawamariya, yabwiye abari bitabiriye iyo nama ko buri muntu wese, icyo yaba akora cyose, yakagombye kwitwararika mu kubungabunga ibidukikije, kuko nta handi ho kwimukira hahari nyuma yo kwangiza isi batuyeho.

Yagize ati “Iyo ubungabunze ibidukikije, si u Rwanda gusa uba ukijije, ni isi muri rusange. Ni yo mpamvu dushishikariza abayituye bose, baba abahinzi, abacuruzi, abakora imirimo itandukanye, kubikora byose ariko bitangiza ibidukikije”.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuyobozi mukuru wa ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya, akavuga ko abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ari buri muntu wese utuye isi, aho agomba gufata inshingano zo kurinda ibidukikije.

Eng. Collette Ruhamya, umuyobozi mukuru wa REMA
Eng. Collette Ruhamya, umuyobozi mukuru wa REMA

Ati “Nibamara kumva ko nibatekesha inkwi batema amashyamba ari ukwangiza umwuka duhumeka, bagatangira gukoresha gazi (gas), bazaba ari abafatanyabikorwa beza. Abubatsi ni uko, ababumbyi ni uko, abatwara ibinyabiziga n’ababikora byose bikaba uko”.

Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y'ibidukikije
Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ibidukikije

Mu ntego u Rwanda rwari rwihaye kuva muri 2009, rwari rwiyemeje ko ruzaba rugeze kuri 30% by’ubuso buteyeho amashyamba.

Imibare ya Ministiteri y’Ibidukikije igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rugeze kuri 30.4% by’ubuso buteyeho amashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu aho kwita ku isi yacu,barayangiza.Dore ingero 2:
Ibihugu byateye imbere,byohereza imyotsi myinshi mu kirere bikangiza ikirere(Air Pollution),noneho bigatera Climate Change ibyara IBIZA (natural disasters): Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi igihe bali mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka