Tariki 22 Mata ku munsi wahariwe kuzirikana Isi, hari icyo abayituyeho basabwa

Tariki 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi abantu batuyeho. Ubu urizihizwa ku nshuro ya 50 nubwo ibikorwa bisanzwe biwukorwaho byinshi bitabaye nk’uko bisanzwe kuko isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi kuri iyi nshuro igira iti "Kugira icyo dukora turwanya ihindagurika ry’ikirere" nk’uko bivugwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki ni cyo kibazo gihangayikishije isi n’abayituye uyu munsi, ndetse kizagora cyane abazayitura mu gihe kizaza, nyamara uyu munsi washyiriweho kugira icyo abantu bahindura mu gukemura icyo kibazo.

Tariki 22/04/1970 nibwo abaturage ba Amerika bagera kuri miliyoni 20 bagiye mu mihanda bamagana ubujiji bwari buriho mu kwangiza isi, basaba ingamba nshya ngo irengerwe.

Iyo tariki yahise yitwa "umunsi w’isi" ndetse ugenda wizihizwa no mu bindi bihugu bitandukanye by’isi.

Kuva ubwo muri Amerika hatowe amategeko arengera ibidukikije, harimo itegeko rirengera amazi meza, umwuka mwiza n’ibinyabuzima birimo gucika.

Muri 2016 Umuryango w’Abibumbye wahisemo ko ku itariki nk’iyi aribwo hasinywa amaserano mpuzamahanga ya Paris yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) buvuga ko isi abantu batuyeho ibasaba kugira icyo bakora mu kuyirengera.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yagize ati:
“Tugomba kurushaho kugira icyo dukora mu kurinda umubumbe wacu Coronavirus ndetse n’akandi kaga kose gakomoka ku iyangirika ry’ikirere."

Imiriro y’ishyamba n’ubushyuhe bw’ikirenga biherutse gutwika Australia, icyorezo cy’inzige giheruka kwibasira Afurika y’iburasirazuba.

ONU ivuga ko ihindagurika ry’ikirere ryahinduye byinshi ku buzima kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibyo ni nk’iyangizwa ry’amashyamba, ikoreshwa nabi ry’ubutaka, kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere no kwiyongera kw’ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa n’ibizikomokaho.

Iki cyanyuma kikaba kivugwa mu gukwira kw’indwara ziva ku nyamaswa zijya mu bantu nka Covid-19.

Ishami ry’ibidukikije rya ONU rivuga ko mu ndwara nshya ziboneka mu bantu buri mezi ane (4), 75% byazo ziva ku nyamaswa.

ONU isaba abatuye isi ko umunsi nk’uyu ubibutsa ko bakwiye gutekereza ku kugera ku bukungu bitabangamiye isi n’ubuzima.

Bakirinda bimwe cyangwa byose muri biriya bikorwa byangiza uyu mubumbe abantu batuyeho bigashyira ubuzima mu kaga.

ONU ivuga ko igikorwa gito mu kurengera isi, ariko gikozwe na buri wese n’umutima ushaka, cyakiza benshi none n’abazaza nyuma y’abatuye isi muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka