StarTimes na WildAid biyemeje gufatanya kurengera inyamaswa zo muri Afurika

Kuva yagera ku isoko rya Afurika muri 2008, Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, yakomeje guharanira ko buri muryango wose wo muri Afurika ushobora kugerwaho n’ibyiza byo gukoresha no kureba Televiziyo mu buryo bugezweho.

Kuri ubu, StarTimes igera ku bantu babarirwa muri miliyoni 30 bo mu bihugu 37, ibyo bigatuma iba sosiyete ya mbere yagutse icuruza ibyerekeranye n’isakazamashusho ku mugabane wa Afurika.

Ibyo byagezweho kubera udushya iyo sosiyete ihora yongera mu mikorere yayo mu rwego rwo gufata neza abakiliya bayo.

StarTimes ntiyiharira inyungu ibona, ahubwo izikoresha mu bindi bikorwa biteza imbere sosiyete birimo ubufasha igenera imiryango itari iya Leta, ubufasha igenera iterambere rya sinema nyafurika, n’ibindi.

Ubufatanye bwa StarTimes na WildAid

Ubufatanye bw’umuryango utari uwa Leta witwa WildAid na StarTimes bwatangirijwe i Beijing mu Bushinwa.

Ni mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bw’inyamaswa n’ibizikomokaho burimo akayabo k’amadorali, nyamara buhitana ubuzima bw’izo nyamaswa.

WildAid na StarTimes bafatanyiriza hamwe mu bukangurambaga bugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubwo bukangurambaga bugakorwa hifashishijwe ibiganiro bica kuri Televiziyo zigaragara muri Afurika ziciye ku muyoboro wa StarTimes.

Umuyobozi wungirije wa StarTimes Group, Luis Lu, asobanura ko StarTimes nk’umuyoboro uhuza Afurika n’u Bushinwa, wiyemeje kugira uruhare mu kurengera ibinyabuzima by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

Agira ati “StarTimes izakora ibishoboka byose ku buryo Abanyafurika bose bazamenya agaciro gakomeye k’urusobe rw’ibinyabuzima byo kuri uwo mugabane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka