Sebeya imenyereweho kuzura igateza umwuzure mu baturage yatangiye gutunganywa

Umugezi wa Sebeya umenyereweho kuzura ugasenyera abaturage watangiye gukorerwa inzira ndetse no no gushyirwaho inkuta zituma itongera kuzura ngo yirare mu baturage ibasenyere.

Sebeya yari yararembeje abaturage aho yuzuraga igasenya amazu, ikangiza imyaka n'ibindi
Sebeya yari yararembeje abaturage aho yuzuraga igasenya amazu, ikangiza imyaka n’ibindi

Ibikorwa byo gutunganya uyu mugezi, biri gukorwa n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba “RWFA”.

Iki gikorwa cyatangiye gukorwa kizibanda ku kurwanya isuri ijya muri iyi migezi, cyibande ku kongera inzira y’amazi kugirango azajye atemba yisanzuye, hamwe no kubaka inkuta zituma amazi atangiriza abaturage ku mugezi wa Sebeya igihe yuzuye cyane.

Prime Ngabonziza Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba, avuga ko ibikorwa byo kubungabunga Umugezi wa Sebeya biri gukorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo igihugu cy’Ubuholandi binyuze muri Water for Growth Rwanda; aho iyo mirimo uretse Sebeya, izibanda no ku byogogo by’imigezi irimo Nyabarongo, Nyabugogo na Muvumba

Mu bikorwa byo kurwanya isuri harimo no gutera imigano ku nkengero z'uyu mugezi
Mu bikorwa byo kurwanya isuri harimo no gutera imigano ku nkengero z’uyu mugezi

Iki kigo kikaba cyaratanze miliyari zigera kuri eshanu, zizifashishwa mu gutunganya ibi bishanga byose no gutunganya iyi migezi, kugira ngo itazongera kuzura igasenyera abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko umugezi wa sebeya wari umaze guhitana abaturage 7, wangiza amazu 800, aho 33 yasenyutse burundu.

Uherutse kandi no kuzura wirara mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo wangiza byinshi mu bikoresho by’abanyeshuri bahiga, kuburyo byahagurukije Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza Midimar ikaza kubagoboka ibaha ibindi bikoresho.

Umugezi wa Sebeya wuzuraga ukirara mu baturage ukabasengera ukanangiza imyaka mu mirima
Umugezi wa Sebeya wuzuraga ukirara mu baturage ukabasengera ukanangiza imyaka mu mirima

Uretse gusenyera abaturage, Sebeya kandi ngo yangije ibikorwaremezo birimo imiyoboro y’amazi, ibiraro, ndetse unangiza hegitare z’imyaka 138.5 mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Nyundo.

Kuyitunganya bizaruhura abaturage kandi bizabafasha kudahangayika igihe imvura iguye, ngo kuko iyo imvura yagwaga abaturage bakukaga imitima bibaza ko ibigiye kubabaho bitoroshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka