Rwamagana: Abogereza ibinyabiziga mu bishanga bagiye kujya bahanwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buraburira abogereza ibinyabiziga mu bishanga, kubihagarika bakayoboka ibinamba byemewe, abatazabyubahiriza bakazajya bacibwa amande yagenwe.

Abafite moto zogerezwa mu bishanga nabo bazajya bahanwa nk'uko bizajya bigenda ku banamba
Abafite moto zogerezwa mu bishanga nabo bazajya bahanwa nk’uko bizajya bigenda ku banamba

Ibi bitangajwe mu gihe abaturage bakoresha igishanga cya Cyaruhogo, gihuza Imirenge ya Munyaga, Rubona na Kigabiro bavuga ko babangamiwe n’abogereza moto muri iki gishanga.

Uku kubangamirwa ngo gushingiye ku isabune bakoresha ibangiriza ibihingwa, ku buryo batabona umusaruro ukwiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubinyujije ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwa Twitter, bukaba bwavuze ko bwamaze gukorana inama n’abogereza moto muri iki gishanga, bagasabwa kubihagarika bakayoboka ibinamba byemewe.

Bugira buti “Mu nama n’abogerezaga moto muri iki gishanga basabwe kubihagarika, bakajya bogereza mu binamba bisanzwe bibifitiye ibyangombwa. Abarenga ku mabwiriza yatanzwe, bazajya bacibwa amande yagenwe.”

Iri tangazo kandi rikomeza ryibutsa ba nyiri moto zogerezwa mu bishanga, kujya kuzogesha ahabigenewe kugira ngo nabo birinde ibihano nk’uko babitegujwe.

Uretse kwangiriza abo bahinzi, kogereza ibinyabiziga mu bishanga byanduza amazi bikaba byabangamira ibinyabuzima biyarimo, bukaba ari uburyo bwo kwangiza ibidukikije, kandi bigomba kurengerwa, kuko uko byangirika ari ko bishyira mu kaga abantu n’ibindi binyabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka