Rutsiro: Abaturage barashishikarizwa gutera ibiti bifata ubutaka imvura nyinshi itaragwa

Abaturage bo mu murenge wa Murunda, akarere ka Rutsiro, barasabwa gutera ibiti bifata ubutaka no kwitabira gahunda yo gukomeza gucukura imirwanyasuri, kuko aribwo buryo bushoboka bwo guhangana n’inkangu ndetse n’isuri.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwabisabye abaturage mu rwego rwo kwitegura guhanga n’ibihe by’imvura nyinshi ikunze kugaragara mu kwezi kwa Mata, igwa muri aka gace ari nyinshi igatera isuri.

Butasi Jean Herman, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, agira ati: "Ubu gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri niyo gahunda dushyize imbere, kuko aka karere ka Rutsiro ni akarere k’imisozi miremire kandi hakunze kugwa imvura nyinshi".

Akomeza avuga ko ariyo mpamvu bashaka kubikora hakiri kare kandi bakabirangiza igihe cy’imvura ikabije kitaraza.

Barateganya no gutera ibiti bikomeye ku nkengero z’imihanda, bacukura imiyoboro y’amazi mu rwego rwo gukumira itenguka ry’imihanda kubera imvura.

Abaturage nabo batangaza ko biteguye gushyira mu bikorwa iyo gahunda ariko bagasaba ko bakoroherezwa mu kubona imirama y’ibyo biti, ndetse n’ubuyobozi bukabegera mu rwego rwo kubigisha uburyo bwo kubitera.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka